RFL
Kigali

Kenya: Abagabo bafashe ku ngufu abagore mu rusengero nyuma yo kunywa amazi arimo Viagra

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/01/2022 15:22
0


Umukobwa wo muri Kenya yakoze amahano ashyira ikinini cya Viagra mu kigega cy'amazi yo ku rusengero, abagabo bose bari baje gusenga bayasomyeho batangira gufata abagore ku ngufu karahava, bituma Polisi ihurura iza guhosha ayo marorerwa.



Amakuru avuga ko Abapolisi bo mu Ntara ya Taita Taveta yatangiye iperereza ku kibazo gitangaje aho viagra yabonetse mu mazi yo kunywa mu rusengero. Nk’uko amakuru abitangaza, abagabo  17 bari hagati y’imyaka 15 na  50 y'amavuko bari bagiye gusenga nyuma yo gusoma kuri ayo mazi  batangiye kumva impinduka mu mubiri bagira ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bamwe barataka abandi badukira abagore babafata ku ngufu.


Mu nkuru ya nairobimini, ivuga ko  umuyoboke utasomye kuri ayo mazi yasobanuye uko byagenze mu rusengero abarimo bakagirango imperuka irabaye,  yagize ati: “Mu gihe pasiteri yabwirizaga, umwe mu bagabo yatangiye gufata umugore waje gusenga,  mu kumufata umugabo yatakaga cyane avuga ko yumva ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ubushyuye bwabaye bwinshi, mu kanya gato n'abandi bagabo badukira abagore n'inkumi babafata ku ngufu karahava.”

 Uwasomye ku mazi  arimo Viagra, Elvis Mdindi w'imyaka  39, yavuze ko yatangiye kugira ibyiyumvo bidasanzwe mu mubiri we nyuma yo kunywa amazi, niko gufata umugore abona hafi. Amakuru ashimangira ko iperereza riri gukorwa ku mukobwa Tracey Fadhili utuye hafi y'itorero, wagaragaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu ku rusengero azenguruka ikigega cy'amazi. Ikinini cya Viagra, ni kibi cyane, ukinyoye agira ubushake bukabije bwo gukora igihe kirekire imibonano mpuzabitsina, iki kinini gitera ingaruka ku mubiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND