Hari igihe kigera umukobwa akumva atangiye kwiheba kubera kutabona umukunzi bigatuma amushakisha hasi hejuru. Umukobwa witwa Lillian Banda wo muri Zambia ukora akazi k'ubuforomo, ari mu byishimo nyuma yo gutanga itangazo ko akeneye umugabo agahita amubona mu kanya nk'ako guhumbya.
Muri Zambia abakobwa baba bagejeje imyaka hafi 30 nta mugabo batangira kwiheba, gusa si muri Zambia gusa no mu bihugu byinshi bitandukanye biragaragara, amakuru avuga ko Umuforomokazi witwa Lillian Banda w'imyaka 28 y'amavuko, yabonye umugabo akomeje kubura yigira inama yo kwerekera ku mbuga nkoranyambaga atanga itangazo avuga ko ashaka umugabo ufite gahunda yo kubaka urugo.
Umusore witwa Benny Daka w'imyaka 30 y'amavuko, akaba umucuruzi mu mujyi wa Lusaka, akibona itangazo rya Lillian yahise amwoherereza ubutumwa bugufi, bahita bahura. Ubu hashize iminsi itatu bari mu munyenga w'urukundo aho umusore atangaza ko bazakora ubukwe mu mpera z'uyu mwaka.
Lillian Banda uri mu byishimo, avuga ko Imana yahise imuha umugabo uhuje n'ibyifuzo bye bityo ko bagomba kuzambikana impeta y'urudashira mu minsi iri imbere nk'uko faceofmala ibitangaza.
TANGA IGITECYEREZO