RFL
Kigali

Abasangwabutaka bubahutse ahari ibiro bya Perezida wa Afurika y'Epfo bahahinga urumogi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/01/2022 11:09
0


Ubusanzwe ahari ibiro bya Perezida w'igihugu haba harinzwe bikomeye bitewe n'igihugu runaka, muri Afurika y'Epfo abantu bazwi nk'abasangwabutaka, bahinze urumogi hafi y'ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa.



Amakuru avuga ko  ku wa gatatu, abapolisi bo muri Afurika y'Epfo baranduye ibiti by’urumogi byahinzwe n’abasangwabutaka bahinze hafi y’ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa mu myaka irenga itatu nk'uko abanyamakuru ba AFP babitangaje. Hibazwa ukuntu urumogi baruhinze rukarinda rukura batararubona kandi ari ku biro bya Perezida, hakibazwa niba bararuhinze abashinzwe umutekano batabibona.


Umwami w'abasangwabutaka (indigenous King) witwa  Khoisan byatumye atabwa muri yombi nk'umuyobozi wabo kubera gutinyuka ibiro bya perezida, abo ayobora bakahahinga urumogi. Abashinzwe umutekano biraye mu mirima bararurandura abasangwabutaka baba ibamba ariko biba iby'ubusa.


Uyu mugabo wiyise Umwami Khoisan w'abasangwabutaka ba Afurika y'Epfo,  yahoze yitwa Bushmen cyangwa Hottentots, izina ryahimbwe n'abimukira b'Abadage mu kinyejana cya 17, aho iri zina ryerekana gukunda umuco wabo no kuranga indimi zabo.


Ubwo abashinzwe umutekano baranduraga urumogi, umwami w'abasangwabutaha yarwanye inkundura yanga ko barujyana

 Muri Afurika y'Epfo, bakoresha ijambo 'Indigenous People' (Abasangwabutaka ugenekereje mu kinyarwanda) ni abantu baba barageze ahantu cyera mu gace runaka, bakabaho mu buryo kwa gakondo, babumba ibikoresho bitandukanye nk'inkono n'ibindi,  cyangwa bahiga inyamaswa, mu Rwanda iyo ushatse kuvuga aba bantu  bavuga 'Abasigajwe inyuma n'amateka'.


Umwami w'abasangwabutaka yari yabaye ibamba yanga kurekura igiti cy'urumogi


Byarangiye umwami w'abasangwabutaka atawe muri yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND