RFL
Kigali

Cristiano n’umugore we bahishuye igitsina cy’impanga bitegura kwibaruka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/12/2021 16:05
0


Rutahizamu wa Manchester United n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo n’umugore we, Georgina Rodriguez batangaje ko bitegura kwibaruka impanga y’umuhungu n’umukobwa.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu mashusho aherekejwe n’amagambo, Cristiano yatangaje ko n’umugore we bitegura kwakira impanga y’umukobwa n’umuhungu, arenzaho amagambo agira ati“aho ubuzima butangirira, urukundo ntirurangira”.

Muri aya mashusho abana be, abahungu babiri bari bafite igipurizo 1 n’abakobwa bafite ikindi, umugore we Georgina yumvikana abara kugeza kuri gatatu maze bagahita babituritsa, abahungu babiri bahita bavuga bati “ni umuhungu! Ni umuhungu!” Abakobwa n’abo bahita bavuga ngo “Ni umukobwa! Ni umukobwa”.

Mu mpera z’Ukwakira 2021 nibwo Cristiano yatangaje ko we n’umugore we bitegura kwakira izindi mpanga mu muryango wabo.

Zikaba ari impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Mateo Ronaldo na Eva Maria Dos Santos.

Georgina Rodriguez na Cristiano bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, Alana Martina Dos Santos Aveiro, bose biyongera kuri Cristiano Jr, bivuze ko niyibaruka impanga, Cristiano azaba agize abana batandatu, barimo batatu azaba abyaranye na Georgina Rodriguez.

Cristiano n'umugore we bagiye kwibaruka impanga y'umuhungu n'umukobwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND