Kigali

Abasore bane bafashwe na RIB bakurikiranweho gutekera imitwe, gusambanya no kwiba abakobwa 8

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:17/12/2021 13:24
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Habumuremyi Yves, Bizimana Pacific, Mugisha Aimable na Gatete Emmanuel bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.



Umwe muri aba, ashuka abakobwa baba bahuriye ku mbuga nkoranyambaga ko bakundana, bakabasaba ko bazahura kugira ngo basohokane banasangire. Muri uko guhura akenshi biba nijoro, ahita ahamagara bagenzi be akaba ari bwo biba uwo mukobwa ibyo aba afite byose nyuma yo kumusambanya.

Aba bakobwa bamwe bababeshyaga urukundo abandi bakababeshya ko bagiye gukorana ubucuruzi. Umukobwa wabaga yaguye mu mutego wabo, yahitaga afatwa akanigwa bakamwambura ibyo afite ndetse bakongeraho no kumufata ku ngufu.

Ubu bugizi bwa nabi bakaba barabukoreye mu mujyi wa Kigali ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye. Abahohotewe bose hamwe bakaba ari abakobwa umunani bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 21-30 y’amavuko.

Nk'uko RIB yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter, iraburira abantu muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda no kugira amakenga ku bantu bahurira ku mbuga nkoranyambaga. RIB irongera kwibutsa abishora mu byaha nk'ibi kubivamo kuko itazihanganira uwo ari we wese uzabifatirwamo.

Abafashwe bose ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe harimo gukorwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Imwe mu mikufi, ibikoresho n'ibyangombwa bari barambuye abo bakobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND