Gushwana n’umukunzi wawe ni kimwe mu bintu bikunda gukomeretsa umutima w’abantu, ndetse hari n’abo usanga bibabereye intandaro yo kutazongera gukunda cyangwa banakunda ntibazongere kwizera byoroshye nka mbere.
Hariho abantu bidakundira
kwakira ibyababayeho bigatuma bumva nta kintu na kimwe kizongera kubashimisha
mu buzima , bagahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, abandi kubera
agahinda baba biyumvamo bagahitamo kwibabaza ubwabo ntibiyiteho cyangwa se ugasanga
bababaza abandi bahuye cyangwa bari kumwe. Ntugahite urahira ko nta wundi muntu
uzongera kwizera no gukunda, kuko buri
gihe ubuzima buba bwiteguye kuguha amahirwe ya kabiri.
1.IBUKA KO ARI WOWE WA MBERE
WO KWIYITAHO
N’ubwo gutandukana
n’umukunzi bitera igikomere bikanaba inzitizi mugutera imbere, ibuka ko ufite
inshingano ikomeye yo kwiyitaho no kwimenya. Ibuka ko gukomeza kurira no
kubabazwa n’uwo mwatandukanye ntacyo byakumarira kuko nta ruhare agifite mu buzima
bwawe.
2.IKUNDE WUMVE KO ARI WOWE WA
MBERE NYUMA Y’ABANDI BOSE WATEKEREZAHO NDETSE WUMVE KO NYUMA YO GUTANDUKANA UBUZIMA BUKOMEZA
Tekereza ko aho ari
ashobora kuba anezerewe kandi ameze neza none wowe uracyafite ibibazo byinshi, ndetse bishobora no gutuma
akazi kawe gasanzwe gapfa; niba urugero wiga kwiga bikakunanira cyangwa se
akandi kazi ukora kakakunarira kandi nako ni ingenzi kuri wowe maze nawe
unezerwe wumve ko ubuzima bukomeza, wumve ko uwo atari uwawe n’ubundi ubwo ntabwo byoroshye ariko niyo mahitamo meza wakora.
3.UMVA KO IBYAKUBAYEHO
ARI RUSANGE ATARI IBYAWE WOWE WENYINE KUKO BURYA HARI N’ABANDI BIBA BYARABAYEHO
NDETSE AKO KANYA HARI ABO BIBA BIRIKUBAHO
Gerageza kumva ko
ibyakubayeho ari ibintu bisanzwe kandi ko nta n’uwo bitabaho, wumve ko kuba
byarakubayeho byagombaga kuba ubwo ndetse ko wenda nyuma hazavamo ikiza
kurushaho. Tekereza ko kandi kuba ari ibintu usangiye n’abandi, kandi hakaba hari
ababashije kubyikuramo nawe wabishobora bityo bizaguha imbaraga cyane.
4.SHAKA IBYO UHUGIRAMO
Gushaka ibiguhuza bizagufasha
kwibagirwa vuba, kandi bavuga ko biba
byiza iyo uhugiye mu byo ukunda gukora mu buzima. Niba ukunda gusoma, kureba
filimi, ushobora no gushaka ibintu bishya ukabikora, ushobora gutembera, kandi
ukirinda kujya umara igihe kinini uri wenyine.
5.TEKEREZA KUBIBI BYE
Birashoboka ko nyuma yo
gutandukana n’uwo mwahoze mukundana wajya ugeraho ukamwibuka ukumva aje mu
ntekerezo zawe, ariko ibi ni biba uzajye utekereza ku bibi bye gusa wenda niba
yarajyaga agutonganya, niba yaraguhemukiye nabyo ubitekereze bizagufasha kumva
ko n’ubwo yagiye ariko n’ubundi ntacyo wahombye ku bw’ibibi bye.
6.IHE UMWANYA UHAGIJE WO
GUKIRA
Hari abantu bihutisha
ibyababayeho bagashaka guhita basubira mu buzima bwabo busanzwe batihaye
umwanya uhagije. Niba ukomeretse umutima, ni ngombwa ko wiha umwanya uhagije wo kubitekerezaho, ugashaka uko ubisohokamo ariko atari ako kanya. Kugira ngo
igikomere cyo ku mutima gikire vuba cyangwa gitinde, bizaterwa n’uburemere
bw’icyatumye ukomereka. Niyompamvu atari byiza guhita usubira mu rukundo ako
kanya.
7.SIBA BURUNDU
IBYAKWIBUTSA UWAHOZE ARI UMUKUNZI WAWE
Siba bwangu ibishobora kukwibutsa uwagusize mu rukundo birimo impano yaguhaye, ibiganiro by’uburyo bwose,
amafoto , n’ibindi byose byatuma umutekereza kuburyo bworoshye. Ibi bizafasha
ubwonko bwawe kurema indi mitekerereze mishyashya no gutegura ejo handi atarimo.
Dusoza, kunda gukora urutonde
rw’indirimbo zishobora kugufasha zikagusubizamo imbaraga, ndetse ukunde kumva
ubutumwa bw’ababiciyemo bakabirenga.
TANGA IGITECYEREZO