RFL
Kigali

Ni gute wakwikuramo umukunzi wawe mwatandukanye?

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:16/12/2021 19:45
0


Gushwana n’umukunzi wawe ni kimwe mu bintu bikunda gukomeretsa umutima w’abantu, ndetse hari n’abo usanga bibabereye intandaro yo kutazongera gukunda cyangwa banakunda ntibazongere kwizera byoroshye nka mbere.



Hariho abantu bidakundira kwakira ibyababayeho bigatuma bumva nta kintu na kimwe kizongera kubashimisha mu buzima , bagahitamo kwiyahuza ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi, abandi kubera agahinda baba biyumvamo bagahitamo kwibabaza ubwabo ntibiyiteho cyangwa se ugasanga bababaza abandi bahuye cyangwa bari kumwe. Ntugahite urahira ko nta wundi muntu uzongera kwizera no gukunda,  kuko buri gihe ubuzima buba bwiteguye kuguha amahirwe ya kabiri.

 Dore ibintu 7 wakora bikagufasha
 

1.IBUKA KO ARI WOWE WA MBERE WO KWIYITAHO 

N’ubwo gutandukana n’umukunzi bitera igikomere bikanaba inzitizi mugutera imbere, ibuka ko ufite inshingano ikomeye yo kwiyitaho no kwimenya. Ibuka ko gukomeza kurira no kubabazwa n’uwo mwatandukanye ntacyo byakumarira kuko nta ruhare agifite mu buzima bwawe.

 

2.IKUNDE WUMVE KO ARI WOWE WA MBERE  NYUMA Y’ABANDI BOSE WATEKEREZAHO  NDETSE  WUMVE KO NYUMA YO GUTANDUKANA UBUZIMA BUKOMEZA

Tekereza ko aho ari ashobora kuba anezerewe kandi ameze neza none wowe uracyafite ibibazo byinshi, ndetse bishobora no gutuma akazi kawe gasanzwe gapfa; niba urugero wiga kwiga bikakunanira cyangwa se akandi kazi ukora kakakunarira kandi nako ni ingenzi kuri wowe maze nawe unezerwe wumve ko ubuzima bukomeza, wumve ko uwo atari uwawe n’ubundi ubwo  ntabwo byoroshye  ariko niyo mahitamo meza wakora.

3.UMVA KO IBYAKUBAYEHO ARI RUSANGE ATARI IBYAWE WOWE WENYINE KUKO BURYA HARI N’ABANDI BIBA BYARABAYEHO NDETSE AKO KANYA HARI ABO BIBA BIRIKUBAHO

Gerageza kumva ko ibyakubayeho ari ibintu bisanzwe kandi ko nta n’uwo bitabaho, wumve ko kuba byarakubayeho byagombaga kuba ubwo ndetse ko wenda nyuma hazavamo ikiza kurushaho. Tekereza ko kandi kuba ari ibintu usangiye n’abandi, kandi hakaba hari ababashije kubyikuramo nawe wabishobora bityo bizaguha imbaraga cyane.

 

4.SHAKA IBYO UHUGIRAMO

Gushaka ibiguhuza bizagufasha  kwibagirwa vuba, kandi bavuga ko biba byiza iyo uhugiye mu byo ukunda gukora mu buzima. Niba ukunda gusoma, kureba filimi, ushobora no gushaka ibintu bishya ukabikora, ushobora gutembera, kandi ukirinda kujya umara igihe kinini uri wenyine.

 

5.TEKEREZA KUBIBI BYE

Birashoboka ko nyuma yo gutandukana n’uwo mwahoze mukundana wajya ugeraho ukamwibuka ukumva aje mu ntekerezo zawe, ariko ibi ni biba uzajye utekereza ku bibi bye gusa wenda niba yarajyaga agutonganya, niba yaraguhemukiye nabyo ubitekereze bizagufasha kumva ko n’ubwo yagiye ariko n’ubundi ntacyo wahombye ku bw’ibibi bye.

 

6.IHE UMWANYA UHAGIJE WO GUKIRA

Hari abantu bihutisha ibyababayeho bagashaka guhita basubira mu buzima bwabo busanzwe batihaye umwanya uhagije. Niba ukomeretse umutima, ni ngombwa ko wiha umwanya uhagije wo kubitekerezaho, ugashaka uko ubisohokamo ariko atari ako kanya. Kugira ngo igikomere cyo ku mutima gikire vuba cyangwa gitinde, bizaterwa n’uburemere bw’icyatumye ukomereka. Niyompamvu atari byiza guhita usubira mu rukundo ako kanya.

 

7.SIBA BURUNDU IBYAKWIBUTSA UWAHOZE ARI UMUKUNZI WAWE

Siba bwangu ibishobora kukwibutsa uwagusize mu rukundo birimo impano yaguhaye, ibiganiro by’uburyo bwose, amafoto , n’ibindi byose byatuma umutekereza kuburyo bworoshye. Ibi bizafasha ubwonko bwawe kurema indi mitekerereze mishyashya no gutegura ejo handi atarimo.

Dusoza, kunda gukora urutonde rw’indirimbo zishobora kugufasha zikagusubizamo imbaraga, ndetse ukunde kumva ubutumwa bw’ababiciyemo bakabirenga.

 Src.www.verywellmind.co,Oprahdaily.com
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND