Kigali

Umugabo usenga Shitani wari ufite abana 300 n'abagore 59 yashyinguwe mu modoka iri gucuranga umuziki

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:16/12/2021 13:18
0


Umugabo witwa Simon Odo wo muri Nigeria wari uzwi nk’Umwami wa Shitani [Satani] yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri leta ya Enugu mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu, nyuma yo gupfa afite imyaka 74.



Moteri y’iyo modoka yashyinguwemo, yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo ivuga muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nk'uko abari bahari babivuga. Amakuru avuga ko Odo yasize asabye umuryango we kuzamushyingura muri ubu buryo, nk'uko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye ngo bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nk'uko bamwe mu bana be babivuze.Bamwe muri benewabo (abo mu muryango we), ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Igbo ryahuye na bo ubwo ryerekezaga mu cyaro cya Aji, bavuze ko Bwana Odo yari umugabo w’umutima mwiza wirindaga ikibi mu mibanire ye n’abantu.

Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo. Nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Easterner, uyu mugabo Simon Odo yari afite abana barenga 300.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC Igbo mu mwaka wa 2020, Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi abantu bagenzi babo.


Odo umugabo wari waremeye ko asenga shitani


Yashyinguwe mu modoka nyuma yo gusiga abisabye abana be






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND