RFL
Kigali

Harimo icyo yatsinze cyakuye igikombe mu biganza bya Man.United! Ibitego 10 by'amateka bya Sergio Aguero

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2021 18:15
0


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021, nibwo rutahizamu w’umunya-Argentine Sergio Aguero yatangaje ku mugaragaro ko yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru kubera indwara y’umutima, ashyira iherezo ku bihe by’akataraboneka yagize mu mupira w’amaguru by’umwihariko muri Manchester City yakoreye amateka akomeye.



Mu myaka 10 Aguero yakiniye Manchester City, rwari urugendo rwo kubaka amateka mashya muri iyi kipe no kuyihesha igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga, ayifasha kwegukana ibikombe 5 bya Premier League.

Aguero ataragera Erihad nta gikombe na kimwe cya shampiyona yari yarigeze yegukana, gusa nyuma y’imyaka 10 yayivuyemo akabati kuzuye ibikombe yayihesheje, ndetse anayitsindira ibitego 260, aba umukinnyi w’ibihe byose watsindiye Man.City ibitego byinshi.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi asezeye burundu gukina umupira w’amaguru, twasubije amaso inyuma dutoranya ibitego 10 byiza by’amateka Aguero yatsinze kuva mu 2011-2019.

10. Igitego yatsinze Swansea City tariki ya 15/08/2011


Nyuma yo gusinyira Manchester City atanzweho miliyoni 38 z’ama-Euro, Aguero yigaragarije abayobozi b’ikipe yamuguze ku mukino w’umunsi wa mbere wafunguye shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wa 2011-12, atsinda Swansea City igitego cyiza cyari icya mbere atsinze muri City ndetse no muri Premier League.

9. Igitego yatsinze Norwich City tariki ya 14/04/2012


Ubufatanye bwa Aguero na mwenewabo w’umunya-Argentine Carlos Tevez muri Manchester City, byatumye ubusatirizi bwabo bwibazwaho na buri wese, ndetse bihesha uyu mukinnyi gutsinda Hat-trick ye ya mbere muri Premier League mu bitego 6-1 batsinze Norwich, gusa igitego cya kabiri yatsinze cyari giteye ubwuzu cyane kuko yabanje gucenga cyane ubwugarizi bw’iyi kipe abona gutera ishoti mu izamu, atsinda igitego cyaryoheye cyane abafana.

8. Igitego yatsinze QPR tariki ya 13/05/2012


Iki gitego Aguero yatsinze ntikizava mu mitwe y’abantu cyane cyane abafana ba Manchester United bari bamaze kwizera igikombe cya shampiyona kugeza ku munota wa nyuma, ubwo Aguero yatsindiraga Man.City igitego cyatumye inganya amanota 89 na Manchester United, ihita yegukana igikombe cya shampiyona kubera ko yari izigamye ibitego byinshi.

Igitego Aguero yatsinze ku munota wa nyuma cyabaye icy’amateka, kishimirwa na buri wese kugeza ku mwana wari umaze igihe gito avutse, Aguero akura igikombe mu biganza bya Manchester United atyo.

7. Igitego yatsinze Liverpool tariki ya 03/02/2013


Uyu mukino wabaye uw’ingenzi cyane kuri Aguero nyuma yo gutsinda igitego mu minota ya nyuma cyatumye Man.City inganya na Liverpool 2-2, ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina nyuma yo gucenga ba myugariro b’iyi kipe, umunyezamu Pepe Reina ntiyamenya aho umupira unyuze, Man.City ibona inota rimwe ry’ingenzi yaheshejwe na Aguero.

6. Igitego yatsinze Manchester United tariki ya 08/04/2013


Aguero yongeye kubabariza cyane Manchester United ku kibuga Old Traford, ubwo iyi kipe yirukaga ku gikombe cya shampiyona ariko Aguero akishyura igitego cyari cyatsinzwe na Danny Welbeck, ku mupira mwiza yahawe na Yaya Toure, agatera intambwe ebyira agana izamu, agatera ishoti rikomeye mu ntambwe esheshatu atsinda igitego cyiza cyane kiri mu byibukwa uyu mukinnyi yatsinze.

5. Igitego yatsinze Manchester United tariki ya 22/09/2013


Aguero wibasiye mukeba Manchester United kuva yagera i Manchester, byabaye akarusho ubwo yafashaga ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona batsinze Manchester United ibitego 4-1, ubwo batozwaga na Manuel Pellegrini wari mushya muri iyi kipe ndetse bigatuma David Moyes watozaga Man.United yirukanwa igitaraganya, igitego cya Aguero kuri uyu mukino  ntikizibagirana.

4. Igitego yatsinze Newcastle United tariki ya 03/10/2015


Aguero azagaruka kenshi mu biganiro by’abantu bavuga uburyo kuri iyi tariki yashyize NewCastle ku nkota y’ubwo yayitsindaga ibitego 5 mu minota 20 gusa mu mukino Newcastle yatsinzwe ibitego 6-1.

Igitego cya gatatu Aguero yatsinze muri uyu mukino cyari ntagereranywa kuko yabanje gushimisha abafana mbere yo kugitsinda, mu mukino yakoreyemo amateka afitwe na bacye ku Isi.

3. Igitego yatsinze Leicester City tariki ya 10/02/2018


Uyu mukino Manchester City yatsinze 5-1, Aguero yatsinzemo bitatu, gusa kimwe muri byo cyari kiza kurushaho kubera ubuhanga cyatsindanywe, aho uyu rutahizamu wari mu ntambwe nyinshi uvuye ku izamu yacunze uko umunyezamu Kasper Schmeichel ahagaze arangije amutera ishoti rikomeye ririmo ubwenge mu Nguni y’izamu hejuru, atsinda kimwe mu bitego byiza byaranze umwuga we wo gukina ruhago.

2. Igitego yatsinze Arsenal tariki ya 25/02/2018


Iki gitego Aguero yatsinze abanje gucenga Mustafi, agahindukiza umunyezamu Ospina, cyatumye Manchester City yizera igikombe cyari icya mbere Pep Guardiola yari agiye kwegukana muri Man.City.

1. Igitego yatsinze Chelsea tariki ya 10/02/2019


Iki gitego Aguero yatsindiye mu ntambwe 26 uvuye ku izamu rya Chelsea mbere yo gucenga ba myugariro babiri b’iyi kipe, agatera ishoti rikomeye mu izamu, Kepa Arrizabalaga ntamenye aho umupira unyuze ku munota wa 13, byatumye uyu rutahizamu yandikwa mu bitabo by’abanyabigwi b’ibihe byose ba Manchester City.

Uyu mukino warangiye Manchester City inyagiye Chelsea ibitego 6-0.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND