RFL
Kigali

Byari ibyishimo mu birori by'isabukuru y’amavuko ya Umurerwa Evelyn byitabiriwe n’abarimo Butera Knowless-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/12/2021 15:26
0


Umunsi w’ejo hashize wari isabukuru y’amavuko y’umunyamakurukazi wa RBA, Umurerwa Evelyn uri mu barambye mu mwuga w’itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ni umunsi yizihizanije n’abantu banyuranye barimo umuhanzikazi Butera Knowless.



Ubwo Evelyn Umurerwa yizihizaga isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 14 Ukuboza 2021 byari ibicika mu nshuti ze za hafi zirimo na Knowless Butera n’abandi banyuranye nk'uko bagiye babisangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Knowless ati: ”Umunsi w’amavuko mwiza mama choukoukouploucou wanjye, Umurerwa Evelyn ndagukunda cyane wowe duhuza.” Si we wenyine wifurije isabukuru nziza Evelyn kuko n’abandi banyuranye bakomeje kugenda bahererekana amafoto ye ari na ko bashyiraho ubutumwa bumwifuriza kuramba n’umunsi mwiza w’amavuko.

Evelyn nawe yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'ababanye nawe mu isabukuru y’amavuko mu buryo bw’ubutumwa n’imbonankubone ati:”Umutima wanjye wuzuye ibyishimo n’umunezero kubagira mwese muri umugisha, mwakoze cyane ku bwo kundemera ibihe ku munsi mwiza w’amavuko ndabakunda. Imana ni nziza ibihe byose.”

Yongeye kandi kugaragaza ko yanyuzwe no gutaramana n’abantu be ba hafi barimo na Butera Knowless ati:”Mwakoze ku bw’ijoro ry'agatangaza mwandemeye ibihe ntazibagirwa ndabakunda cyane bakobwa beza, Imana ibahe umugisha.”

Umurerwa Evelyn ni umwe mu banyamakurukazi bamaze igihe kirekire mu itangazamakuru yatangiye kuva mu mwaka wa 2000. Benshi bagiye bamubona bakunze kuvuga ko ari umukobwa wa Pasteur Bizimungu nyamara ibi si byo nk'uko yabitangaje avuga ko rwose ntaho bahuriye kuko se yitabye Imana akiri muto.

Byari ibyishimo ku munsi w'amavuko wa Evelyn


Inshuti ze za hafi zifatanyije nawe mu kwizihiza isabukuru y'amavuko 

Knowless Butera ari mu bari bitabiriye

Knowless Butera yari yabucyereye

Evelyn yashimye abamubaye hafi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND