Kigali

Sentore witegura gukora ubukwe na Aline uzwi nka Bijoux yageze mu Rwanda

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:14/12/2021 19:20
0


Lionel Sentore umuhanzi w’umunyarwanda utuye ku mugabane w’u Burayi, yageze mu Rwanda mu myiteguro y’ubukwe bwe na Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya Bamenya.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lionel yatomoye uyu mukunzi we Bijoux mu Kinyarwanda kiza agira ati. “Nguyu irirashe neza, nguyu uwariboye umubiri wose mukunzi wanjye”. Yarengejeho emoji nyinshi z'umutima.

Sentore ukora umuziki gakondo, yageze i Kigali ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 aho aje kwitegura ubukwe bwe n'umukunzi we buteganyijwe kuba tariki 8/01/2022. Aba bombi bagiye kurushinga nyuma y’igihe gito bamenyanye aho bari bamaze gutandukana n’abo bahoze bakundana.

Muri Kanama 2020 Bijoux yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana biza kurangira bidakunze ko babana.

Ni mu gihe Lionel Sentore nawe aherutse gutandukana n'umukunzi we biteguraga kubana witwa Mahoro Anesie umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2014 yari yarambitse impeta muri Gashyantare 2020.

Aline Munezero ni umukinnyi w’umuhanga umaze gukundwa n'abatari bake hano mu Rwanda kubera imikinire ye muri filime zitandukanye nka City Maid, Bamenya Series ndetse n’izindi nyinshi agaragaramo.


Lionel na Aline bitegura ubukwe mu minsi iri mbere 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND