Nyuma y’imyaka myinshi batagaragara muri Sinema nyarwanda, Kayumba Vianney na Mukasekuru Hadidja Fabiola [Manzi na Fabiola], abakinnyi bamenyekanye cyane muri filime "Amarira y’urukundo", batangaje ko bagiye gusohora filime nshya yitwa Tears of Love.
Abakunzi ba sinema nyarwanda bari bamaze
igihe bahuriza ku ngingo ivuga ko uruganda nyarwanda rwa sinema rwahombye
byinshi kubera batakibona abakinnyi bamamaye muri Filime "Amarira y’urukundo" ari bo Manzi na Fabiola.
Amarira y’urukundo ni filime yari yarigaruriye imitima ya benshi, yahagaritswe mu gihe yari ikunzwe cyane. Ni Filime yatumye Manzi na Fabiola bagira izina rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda.
Gusa, Manzi yari amaze igihe
kinini adakina filime, ibintu yavuze ko byatewe n’imishinga yari ahugiyemo. Manzi yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko we na Fabiola bagiye kugaruka mu isura nshya.
Mu kiganiro Manzi na Fabiola bagiranye na MIE Empire, bemeje ko urukundo abakunzi ba filime babakunda rwabaye impamvu yo kugaruka muri sinema. Manzi ati: "Abantu kubera urukundo badukunda n’uburyo bakunda ibyo dukora, barampize mpaka barambona. Nta hantu wapfa kwihisha muri iki gihugu."
Yongeyeho ko nubwo yatangiye gukina filime
atabyumvaga neza, nyuma yo kubona inyungu zabyo, yahisemo kubikora kinyamwuga.
Ati "Ubu nditeguye neza. Ndabasezeranya ko abantu bagiye kuryoherwa na
filime nshya. Narabyize, kandi ubu ngiye kubikora kinyamwuga."
Kayumba Vianney uzwi nka Manzi yanavuze ko amaze gufasha urubyiruko
rwinshi kwinjira muri sinema, ahamya ko hari benshi bamaze kugera ku rwego
rwiza bitewe n’ubufasha yabahaye.
Nubwo "Tears of Love" bisobanuye "Amarira y’urukundo" mu Kinyarwanda, Manzi na Fabiola basobanuye ko ari filime itandukanye cyane n'iyo bahoze bakina.
Bavuze ko iyi nshya izibanda ku bibazo bigezweho mu
miryango nyarwanda, birimo gutandukana ku bashakanye, ubushukanyi hakoreshejwe
ikoranabuhanga n’ingaruka z’ibikorwa bibi umuntu akora.
Fabiola wayigarutseho yagize ati: "Inkuru
dushaka kugarukaho ni uramutse ukoze ikibi, ingaruka zacyo uhura nazo mu gihe
kingana gute. Ni inkuru abantu bazakunda."
"Tears of Love" izajya itambuka ku muyoboro wa YouTube witwa Hobe TV, ikaba yitezweho kuzana umwihariko mu ruganda rwa sinema nyarwanda.
Mukasekuru Hadidja Fabiola wamamaye nka Fabiola
yavuze ko iyi filime izigisha ibyiza byo kubaka umuryango uhamye no kwirinda
ibikorwa bishobora kuwusenyera.
Manzi na Fabiola bamamaye muri Filime "Amarira y'urukundo" bagiye kugaruka mu nshya yitwa "Tears of Love"
TANGA IGITECYEREZO