Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Nyuma yo kuva ku muhanda, indirimbo ‘Imana y’Imihanda’ ya Kenny yanikiriye izindi

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:12/12/2021 7:09
0


Nyuma yo kuva ku muhanda, indirimbo ‘Imana y’Imihanda’ ya Kenny iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music nyuma yo gutorwa cyane ikanikira izo byari bihanganye n’amajwi menshi.



Kenny ni izina ryamamaye cyane ubwo Irene Murindahabi yari ari mu kazi agahurira nawe mu muhanda yamuririmbira akumva afite impano idasanzwe bityo akagira umuhate wo kumufasha nk’uko yagiye abitangaza.

Nyuma yo kumufata no kumufasha, bakoze indirimbo yari yaramuririmbiye ariyo "Imana y’imihanda" yanaje gukundwa cyane kuko ubwo yari amaze kuyishyira ku rubuga rwa youtube rushya rwitwa Morodekayi8 Nation ntawitaye ko ari nshya ahubwo yararebwe karahava.

Iyi ndirimbo kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi ijana na mirongo itanu mu minsi 7 imaze isohotse, niyo iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music Top 10 n’amajwi menshi bigaragaza uburyohe n’urukundo iyi ndirimbo y’uyu munyempano ifite.

Irene Murindahabi ubwo yahuraga na Kenny

Indirimbo 10 zatoranyijwe hagendewe ku majwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda batoye bibanze cyane kuri iyi ndirimbo maze bayihundagazaho amajwi karahava.

Urutonde rw'indirimbo zikunzwe mu Rwanda ruyobowe na Imana y'Imihanda ya Kenny

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO IMANA Y'IMIHANDA YA KENNY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND