Kigali

Biravugwa: Rose Muhando agiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cya Rwanda Gospel Stars Live kizabera kuri Canal Olympia

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/12/2021 10:43
0


Biravugwa ko Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka muri Tanzania, Rose Muhando agiye kuza mu Rwanda mu birori bya nyuma bya Rwanda Gospel Stars Live, igikorwa cyaje gushyigikira abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko umuhanzikazi Rose Muhando yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gutaramira mu Rwanda mu birori bya nyuma bizahuriza hamwe abahanzi bose bari muri iki gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live.

Andi makuru aravuga ko kandi aho ibi birori byari kubera (Kigali Arena) hahindutse bikaba bizabera kuri Canal Olympia ku i Rebero ku mpamvu z'uko itariki yari yaremejwe mbere y'umunsi umwe hari ikindi gitaramo kizaba cyahabereye bityo imyiteguro yabo bakabona itazagenda neza nk'uko babyifuza.

N'ubwo hataramenyekana itariki nshya ibi birori bizaberaho ariko biravugwa ko taliki 16 Mutarama 2022 ari bwo ibirori nyirizina bizaba bibere kuri Canal Olympia ku Irebero. Andi makuru aravuga ko amatike n'ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo bizamenyekana vuba.

Rose Muhando ugiye gutaramira mu Rwanda, yubatse izina rikomeye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana muri Afurika y’Uburasirazuba. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Nibebe, Nipe Uvumilivu, Nibariki n’izindi.

Rose Muhando ategerejwe i Kigali

Rwanda gospel stars live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y'abikorera ari yo Metts Rwanda Service. Abahanzi bari mu gikora cya Rwanda Gospel Stars live ni 15, buri umwe akaba afite umushinga uzagirira akamaro abanyarwanda yaba mu byo aba bahanzi bakora umunsi ku munsi bibafasha cyangwa bifasha abanyarwanda muri rusange, harimo gufasha abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana, gusubukura ibikorwa bari baratangiye bikabura ubushobozi n’ibindi.

Abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live

Umuhanzi uzaba ahiga abandi kugira umushinga mwiza no gushyigikirwa cyane, azashyikirizwa Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongera ku yo yagiye ahabwa mu gushyigikira umushinga we kubera ko nta muhanzi uzataha amaramasa bitewe n’uko iyo umushyigikiye amafaranga ajya ku mufuka we.


InyaRwanda yamenye amakuru ko Rose Muhando azaza mu Rwanda mu ntangiriro za 2022








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND