Abahanzi 9 bo mu kiragano gishya cy’umuziki bagiye kuririmba mu iserukiramuco ryiswe “Wave Noheli Festival 2021” risanzwe ribera mu gihugu cy’u Buhinde rigahuza ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu mpera z’umwaka binjira abantu mu mwaka mushya.
Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco
rigiye kubera mu Rwanda ariko rizajya riba buri mwaka. Ni nyuma y’uko kompanyi
ya Show Makerz yo mu Buhinde yeretswe aho gushora imari mu Rwanda no kubenguka uburyo
u Rwanda rutegura inama.
Isaac Kagara uri mu bategura iri
serukiramuco, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 ko
batekereje gutegura iri serukiramuco mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi kuzinjira
neza mu byishimo bya Noheli basoza umwaka wa 2021.
Ati “Ni ubwa mbere rigiye kubera mu
Rwanda murabizi mu bihe bya Noheli dukunda kutagira ibitaramo kugira ngo abantu
babone aho bajya. Niyo mpamvu twatekereje turavuga tuti reka tuzane iserukiramuco
mu minsi Mikuru ya Noheli.”
Isaac avuga ko iri serukiramuco
rigiye kuba mu gihe cya Covid-19, ari na yo mpamvu bashyize imbere ingamba zo
kwirinda iki cyorezo, bityo ko buri wese uzaryitabira asabwa kuba yakiringije
kandi yipimishije Covid-19.
Yavuze ko iri serukiramuco bazakomeza
kuritegura. Ati “Ibi bintu turashaka ko kubikomeza. Ntabwo ari ibintu dushaka ko
biba rimwe. Ni ngarukamwaka ku buryo ubutaha tuzabitegura noneho hakiri kare
ntabwo tuzakererwa ariko ubu ngubu twafashe umwanzuro turavuga tuti reka
dutangire dushyiremo ingufu.”
Isaac yavuze ko Show Makerz bageze mu
Rwanda babonye ko mu gihe cya Noheli nta bitaramo bikunze kubaha, biyemeza
gufasha Abanyarwanda gususuruka.
Ati “Iserukiramuco nk'iri ribera mu Buhinde.
Show Makerz bararikora. Kubera umubare w’abatuye u Buhinde urabizi butuwe n’abarenga
miliyari imwe buri bantu baba bafite ibitaramo bitandukanye n’umuntu ukoze
akantu gato abona ibihumbi n’ibihumbi by’abantu, rero rirahabera.”
Uyu muyobozi avuga ko ku nshuro ya mbere bifuje gukorana n’abahanzi Nyarwanda mu rwego rwo kubateza imbere. Ahamya ko bari ku rwego rwiza kandi bari kwitwara neza mu bitaramo bitandukanye batumirwamo.
Rizaririmbamo Yvan Buravan,
Ish Kevin, Ririmba, Kenny K Shot, Logan Joe, Bushali, Alyn Sano na Davis D.
Buravan uzaririmba muri iri
serukiramuco, ashima abamutumiye akavuga ko yiteguye gufasha abantu kuzinjira
neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021.
Ati “Twebwe akazi kacu nk’abanyamuziki
ni ugutanga ibyishimo. Tuzakora uko dushoboye kugira ngo abantu bazaba bari
kumwe natwe bazamererwe neza bazarangize umwaka bari mu munezero.”
Umuhanzikazi rukumbi uzaririmba muri
iri serukiramuco Alyn Sano, yashimye ‘Show Makerz’ yamuhaye amahirwe yo
kuririmba muri iri serukiramuco, avuga ko nawe yiteguye uko ashoboye kuzanezeza
abantu. Ati “Gahunda nyine ni tariki 24 Ukuboza 2021 ubundi tukishima.”
Iri serukiramuco rizabera kuri Canal
Olympia ku Irebero mu gihe cy’iminsi ibiri, kuva ku wa 24-25 Ukuboza 2021. Igitaramo
kizajya gitangizwa n’ibikorwa bitandukanye birimo nk’ibikorwa by’abana n’ibindi
bizajya bitangira guhera saa Saba z’amanywa.
Rizacurangamo Dj Phil Peter, Dj Ira
na Dj Waxy bazafatanya n’aba bahanzi mu gususurutsa abazitabira iri
serukiramuco. Hazacuranga kandi Target Band, ndetse hari abashyushyarugamba
babiri Mc Ange ndetse na Mc Tino.
Muri iri serukiramuco kandi abantu bazatsindira ibihembo bitandukanye birimo Televiziyo, Frigo n’ibindi. Ni mu rwego rwo gufasha abazitabira gususurutsa ariko no kugira icyo batahana.
Kwinjira muri iri serukiramuco ni 10, 000 Frw ku munsi umwe mu myanya isanzwe na 15.000 Frw igihe uguze tike y'iminsi ibiri ukicara mu myanya isanzwe. VIP ni 25.000 Frw, wagura itike y'iminsi ibiri ukishyura 40.000 Frw. VVIP ni 35.000 Frw, wagura itike y'iminsi ibiri ukishyura 50.000 Frw. Kanda hano ugure itike.
Ish Kevin uzwi mu ndirimbo zirimo 'No
Cap', 'Amakosi' n'izindi yavuze ko yiteguye gushimangira ko ari umwami wa
'Trapish'
Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora
indirimbo 'Setu' avuga ko yiteguye gutanga umuziki w'umwimerere
Umuhanzi Buravan witegura gushyira
hanze Album ye ya kabiri, yavuze ko azinjiza neza abantu mu byishimo bya Noheli
Umuhanzi Davis D uherutse gusohora
indirimbo 'Eva' yashimye abamutumiye iri serukiramuco
TANGA IGITECYEREZO