Kigali

Tonzi ukubutse i Gisenyi mu biruhuko n'umuryango we yashyize hanze indirimbo y'ishimwe 'Akira' agaragaramo ari muri Piscine-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2021 13:17
0


Umuhanzikazi mu muziki usingiza Imana, Tonzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Akira' irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ku bwa byinshi yamukoreye mu buzima bwe. Ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye avuye ku Gisenyi mu biruhuko yari yajyanyemo n'umuryango we (umugabo n'abana).



Mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 nibwo Tonzi yashyize hanze indirimbo 'Akira' iri kuri Album ya 7. Iri mu Kinyarwanda n'Igifaransa. Amajwi yayo yakozwe na David pro naho amashusho afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. Yanaboneyeho gutangaza ko ageze kure atunganya Album ye ya 8 azamurika mu mpera z'uyu mwaka tariki 27 Ukuboza 2021. Ati "Akira ni indirimbo yo gushima, nshima Imana muri iki gihe cya Thanksgiving. Ni indirimbo yo gushima Imana uburyo inyitaho ndetse n'umukristo wese muri rusange".

Uwitonze Clementine ari we Tonzi yakomeje ati "Kuko iyo ndebye uburyo Imana inyitaho, uburyo indinda numva ikwiye amashimwe kuko ni cyo nahamagariwe kuvuga gukomera kwayo, ni cyo yandemeye kuvuga urukundo rwayo noneho by'umwihariko ku buzima bwanjye nk'uko buri muntu wese agira ubusabanae n'Imana. Iyi ni indirimbo y'umuntu uwo ari we wese uzi ko Imana ariyo soko y'ubuzima bwe n'ibyo afite byose".

INKURU WASOMA: Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo 'Umugisha' anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano nshya ubutitsa

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Tonzi ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Ushimwe', yavuze ko 'Akira' ari indiirmbo yakoze abwira Imana ko yamubereye byose, bityo ko ayituye iyi ndirimbo. Ati "Ni ukuri Imana niyo byose byanjye, niyo byose byacu, utayifite nta buzima. Ni indirimbo iri kuri Album yanjye ya 7, nuko video yayo ari bwo isohotse. Ndayitura abantu bose bashima Imana ku bw'ibyibakorera mu buzima bwa buri munsi. Ikindi nkaba ndimo ndanategura Album yanjye ya 8 izasohoka ku itariki 27 z'uku kwezi".


Tonzi hamwe n'umuryango we ubwo bari mu biruhuko ku Gisenyi

Tonzi ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y'ikiruhuko akubutsemo we n'umuryango we i Gisenyi mu Karere ka Rubavu ku mazi y'Ikiyaga cya Kivu. Yavuze ko icyo kiruhuko cyahuriranye n'ibirori by'isabukuru y'umwana wabo wari wujuje imyaka 8. Iyi ndirimbo ye nshya 'Akira' ije ikorera mu ngata 'Umugisha' imaze ukwezi kumwe iri hanze. Bimaze kuba nk'ihame ko buri kwezi Tonzi ashyira hanze indirimbo nshya kereka gusa iyo yagize indi mpamvu yihariye. Asobanura iyi ngingo ko iyo ashatse kumara igihe kinini adakora, Imana imubuza amahoro, ikamusaba gukora mu nganzo akayikorera.

Muri iyi ndirimbo 'Akira' aterura agira ati "Sinjya menyera ubuntu ungirira, unyitaho bikandenga, nzagushima. Nshaka kwigumira mu buntu bwawe, nshyira kure y'ibibi byose Mwami, nibere uwawe ngumane nawe. Wambereye byose. Iyo ataba wowe, ubu mba ndi he, iyo ntagira wowe ubu mba ndi he. Wambereye byose Mwami ndagushimiye, uri byose Mwami ndagushimiye. Akira indirimbo ikunezeze wowe byose byanjye Mwami. Ntacyo mfite ntahawe nawe, n'uwo ndi we mbikesha wowe". Mu mashusho y'iyi ndirimbo, Tonzi hari n'aho agaragara ari koga muri Piscine.


Tonzi afite umwihariko wo gukora umuziki ushoye imizi mu gushima Imana 


Tonzi hamwe n'umugabo we Alpha ku mucanga wo ku Gisenyi


Tonzi ati "Iyo ataba wowe Mana mba ndi he?"


Tonzi hamwe n'abakobwa we ubwo bari kumwe mu biruhuko


Tonzi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Akira'


Umutima wa Tonzi wuzuye amashimwe menshi ku Mana

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'AKIRA' Y'UMUHANZIKAZI TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND