Kigali

Hari igihe Imana imbuza amahoro: Tonzi yasohoye indirimbo 'Umugisha' anavuga impamvu ashyira hanze ibihangano ubutitsa-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2021 20:32
0


Uramutse uvuze ko Tonzi ari we muhanzi nyarwanda uza ku mwanya wa mbere mu gushyira hanze indirimbo nshya nyuma y'igihe gito cyane hari indi ye nshya iri hanze, ntabwo waba ugiye kure y'ukuri kuko ushobora gusanga hacamo nk'ukwezi kumwe cyangwa se abiri nabwo yakabije. Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya 'Umugisha' yadusobanuriye impamvu.



Hashize amasaha macye cyane Tonzi ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umugisha' yakoze yisunze icyanditswe cyo muri Bibiliya mu gitabo cy'Imigani 10:22 havuga ku mugisha Imana itanga. Ni indirimbo yakozwe bigizwemo uruhare na kompanyi y'umugabo we yitwa Alpha Entertainment Events- Production. Amajwi y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Mok Vybz naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Eliel Filmz. 

"Umugisha wawe ni wo mpora nsaba, umugisha utanga ubeshaho, wowe soko y'imigisha, ndudubizaho iyo migisha, mbere abandi umugisha. Mwami wanjye mwiza, mpa umugisha wawe, nanjye mbere abandi umugisha. Umugisha utanga uratungisha. Umugisha utanga nta mubabaro wongeraho. Umugisha wawe ni wo umbeshejeho". Ayo ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo nshya 'Umugisha' ya Tonzi yagiye hanze mu mpera z'iki cyumweru. 


Tonzi yakoze mu nganzo asaba Imana umugisha kugira ngo nawe abere abandi umugisha 

Iyi ndirimbo 'Umugisha' ya Tonzi igiye hanze nyuma y'ibyumweru bine (ukwezi kumwe) ashyize hanze iyitwa 'Ndagushima Mana' nayo yari yagiye hanze nyuma y'ukwezi kumwe hasohotse iyitwa 'Ubukwe'. Mu mezi 11 gusa Tonzi amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 7. Ni ibintu bishimangira ko ari gukorana imbaraga nyinshi cyane dore ko hari umuhanzi ushobora kumana umwaka nta ndirimbo nshya akoze. Abenshi usanga bamara amezi agera kuri 5 nta ndirimbo nshya bafite, ariko biragoye ko Tonzi yamara ukwezi adakoze mu nganzo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Uwitonze Clementine (Tonzi) twatangiye tumubaza ku muvuduko ari gukoraho umuziki niba se yaba afite igihe yiyemeje agomba kujya ashyirira hanze indirimbo nshya. Mu gusubiza, Tonzi yagize ati "Nsohora indirimbo ryari? Igihe Imana inshoboje ndabikora, buriya haba hari impamvu too, hari igihe Imana imbuza amahoro nkumva ni cyo gihe ngomba gukora, iyo Imana impaye amahirwe ndayakoresha, sinjya nkunda ko hari umunota wanjye utakara kandi hari imbuto nakagombye kuba mbiba cyane cyane ko biba biva ku Mana ari nayo inshoboza, rero navuga ko intore mu nzira y'inzitane ishaka ibisubizo". 

Tonzi avuga ko n'ubwo Koronavirus yakomye mu nkokora ibikorwa byinshi birimo n'ubuhanzi, ariko yafashije benshi kumenya uburyo bushya bw'imikorere. Yagize ati "Covid-19 yaje ari ikintu kije kuduhungabanya ariko Imana yaduhaye 'Strategie' yo kudahera mu mazu ngo twihebe, imitima yihebe, Imana yatugwirije indirimbo, yaduhaye amashimwe, ni cyo kintu nkundira Imana kuko yo ntijya ibura uko ibigenza. Mu gihe ibintu byari bifunze Imana yaduciriye akandi kadirishya tuvuga ubutumwa, atari njye ngenyine n'abandi bahanzi yagiye idushoboza". 


Tonzi arashimira Imana yiyeretse benshi mu bihe bya Guma mu rugo 

Arakomeza ati "Kuri njyewe nanavuga ngo mfite 'package' nini cyane, burya iyo Imana yaguhaye umuhamagaro mugari iguha n'imbuto nyinshi. Ndashima Imana kuri icyo cyizere ikananshoboza,..nanjye imbere birarenze, mfite indirimbo nyinshi nyinshi cyanee ahubwo hari igihe mba mvuga ngo ejo nongere nsohore, ariko impamvu ni uko buriya Imana iba izi impamvu. Iyo usohoye buri ndirimbo ukabona hari uwo igenewe, ahanini iyo ngewe nkoze bwa butumwa nkabona hari umuntu bwafashije, hari umuntu umpaye umuhamya, mpita mvuga nti 'Mana iyi ndirimbo yari iy'uriya muntu, hari impamvu wambujije amahoro nkakora kiriya kintu nkabiba none amatunda akaba yabonye ba nyirayo ndetse nanjye ubwanjye'".

Yavuze ko buri uko Imana imushoboje ahita akora igihangano gishya. Ati: "Imana ni ubutunzi bukomeye, Imana ni ubutunzi butagereranywa, Imana iruzuye, yaje kuduha ubugingo bwinshi, rero ku wayisogongeyeho nta nyota, Imana ihora itwuzuza, ihora iduha ibishya, ntabwo nanjye mbizi, buri gihe uko Imana inshoboje ndayikorera". Yavuze ko afite amashimwe menshi ku Mana bitewe n'uko Covid-19 irimo gutanga agahenge ibintu bikaba biri kugenda bijya mu buryo. Arayishimira kandi kuba ari gushyira hanze indirimbo uyu munsi, ejo hakaboneka undi muhanzi mugenzi we wasohoye indi. 


Tonzi afite ishimwe rikomeye ku Mana 

Yunzemo ati: "Reka inkuru nziza yamamare, reka icyiza kiganze ikibi, reka content nziza ziganze, abana b'Imana bahumeke ibyiza, bumve ibyiza, babe mu byiza kuko ni cyo Imana yatugeneye muri iyi si". Yavuze ko umuntu uzumva iyi ndirimbo ye yazayigira isengesho. Ati "Umuntu wumva iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwinshi ariko namusaba ribe isengesho, umugisha Uwiteka atanga ni wo numva yakumvamo cyane, utawufite akomeze awusabe, uwufite akomeze ashime Imana, kugira ngo Imana ikomeze kutubera umugisha". 

Ati "Ubu se reba igihe tumaze tudakora tuba mu mazu ariko kubera umugisha w'Imana waradutunze utubeshaho ukabona Imana iragutunguye mu buryo utamenya, Imana iratangaje! Yumve ko afite Imana itanga umugisha, kandi ko nyuma y'umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho, nta kurikizi. Habaho umuntu uguha ikintu akirirwa akikwishyuza, yaguha impano akajya ahora ayigucyurira ariko Imana yo ibyo iduhaye nta terabwoba riba ririmo". 


Tonzi avuga ko umugisha Imana itanga nta mubabaro yongeraho

Tonzi yabwiye abantu bose muri rusange ko aho bari hose, aho bakora hose, Imana ishobora kuhabatungurira ikabaha umugisha. Yanavuze ko Imana ishobora gukoresha abantu utatekerezaga. Ati "Yumve ko afite Imana imufitiye imigisha myinshi kandi itagerekaho incyuro, itagerekaho ibindi, ahubwo iba yiteguye kumwongera ibindi. Ikindi numva yakuramo, igikorwa cyose waba urimo (Mu Biro, Gym n'ibindi) Imana yakigutunguriramo ikahaguhera umugisha, kandi igakoresha abantu utatekerezaga ko ari bo bakubera umugisha." 

Ati "Sometimes yumve ko hari aho tujya duhanga amaso nk'abana b'abantu ukumva ko umugisha wanjye cyangwa se igisubizo cyanjye kiri muri kanaka wahagera ugaswata ariko mu byo ukora byose ishyire Imana imbere, ishobora kugutungura uri muri 'Activity' (mu kazi) runaka, Imana ishobora kugutungura uryamye, ikagutangaza ikakunezeza. Twizere Imana itubeshejeho izanakomeza kutubeshaho. Kandi ikindi tuyinezererwemo ayumvemo intsinzi, ayibyine (indirimbo ye 'Umugisha') yiyaturiraho ariya magambo kuko nanjye ni isengesho ryanjye".


Tonzi arasaba abantu kumva iyi ndirimbo ye nshya ikababera isengesho rya buri munsi 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'UMUGISHA' YA TONZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND