RFL
Kigali

Ababyinnyi ba Koffi Basubijweyo! Ninde wari guhagarika Koffi Olomide n'abakobwa b'ibizungerezi yazanye gukaraga umubyimba ku rubyiniro-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:5/12/2021 11:49
0


Igitaramo cya Koffi Olomide kuva cyatangazwa cyaciwe intege n'abitwa Abafeminist ndetse nyuma haza kumvikana n'andi mashyirahamwe arimo n' ay’abagabo, bavuga ko badashyigikiye ko iki gitaramo kibera mu Rwanda, nyamara ariko byabaye iby’ubusa.



Inyarwanda.com igiye guhera hanze uko byari byifashe kuburyo utari gutinyuka no kugerageza ibyo bamwe bavugaga ku mbuga nkoranyambaga, ngo barigaragambya kugira ngo iki gitaramo cy'uyu mu-Congomani ntikibere ku butaka bw'u Rwanda.

Kuva kuri stade Amahoro, wabonaga ko ibintu byahindutse kubera ko nta modoka yari yemerewe kuharenga ngo igere imbere aho Kigali Arena iherereye, ahubwo byagusabaga kuviramo aho cyangwa wabona ari kure ufite imodoka cyangwa uri kuri moto ukazenguruka munsi ya Stade mu muhanda w'igitaka ukagera kuri Arena naho byari bigoye kuhagera.

Iyo wamaraga kuhagera, byagusabaga guhita winjira cyangwa ukajya aho inzego z'umutekano zitakureba ndetse iyo abashinzwe umutekano babonaga abantu babiri cyangwa batatu bahagararanye, babasabaga kuba batari kumwe aho babareba ku mpamvu z'umutekano wo kwirinda udukundi.

Hari abafite urukingo rumwe basubijweyo benshi

Uburyo bwo kwinjira bwari bwahindutse ndetse bwashyizwemo imbaraga nyinshi kuburyo kwinjira byagusabaga kunyura ku bantu babiri, umwe ari gusuzuma ko watewe inkingo ebyiri yasanga waratewe rumwe ugasubizwayo, yasanga ubyujuje ukajya kuwundi uri gusuzuma ko wipimishije Covid-19.


Mu busanzwe hano habaga huzuye abantu ariko nta n’inyoni yahatambaga

Nyuma yo kurenga aho hose, nibwo wabaga ugeze muri Kigali Arena ariko nanone ukiri hanze kuburyo wahitaga uhingukira kubagusaka, wamara gusakwa ukagenda ugategereza kuko igitaramo amasaha yacyo cyari gutangiriraho yatinzeho gato bitewe n'abantu batindaga kwinjira.

Dusubiye inyuma gato, imvura yaje kugwa abantu batangira guhinda umushyitsi bavuga ko kitakibaye ariko biba iby’ubusa kuko yaje guhita abantu basubiza umutima mu gitereko, ari nako bakomeza kwinjira bishimye.


Mbere yo kwinjira, wacaga ahantu habiri ugasuzumwa niba warakingiwe ndetse niba wanapimwe

Ababyinnyi ba Koffi Olomide basubijweyo kubera Covid-19

Ababyinnyi ba Koffi batari bapimwe ndetse n'abatarakingiwe, bageze kuri stade maze basubizwayo ku mpamvu z'uko ingamba zo kwirinda icyorezo n'ikumira ikwirakwira rya Covid-19 zakubahirizwa.

Nyuma yo gusubizwayo, bamwe bagiye kwipimisha bwangu maze baragaruka, cyane ko bari baje mu gitaramo cy'imbaturamugabo kandi bagombaga no kukiririmbamo  mu buryo bukomeye.

UmuCongomani kuva hanze kugera muri Kigali Arena wamwibwiraga

Kuva hanze, Umucongomani wamwibwiraga cyane bitewe n'uburyo yari yambaye mu buryo bwabo bwihariye bwo guseruka, ndetse uburyo yavugaga yerekana icyizere cy'uko Koffi Olomide ari mu Rwanda wahitaga ubona koko itandukaniro.

Koffi ku rubyiniro n'ababyini be b'ibizungerezi

Twinjiye mu gitaramo, abantu bari banyuzwe ndetse bishimiye igitaramo, yaba uko cyagenze cyangwa uko kiri kugenda basusurutswa n'abahanzi nyarwanda barimo Chris Hart, Yvan Buravan washimishije abantu na King James wakumbuje abantu n'indirimbo za kera.

Koffi Olomide wari utegerejwe yaje ku rubyiniro anyura abantu ndetse bamwe barikura baranirekura bitewe n'uburyo yavangavangaga umuziki we urimo Rumba, mubawitabiriye wabonaga ko bawuzi neza.


Ababyinnyi ba Koffi babanje gusubizwayo

Nyuma y'igitaramo, abantu banyuzwe cyane bashimiye Intore Entertainment by’umwihariko Bruce Intore kubwo kubazanira Koffi nyuma y'impaka ndende zabayeho, ariko bikaba iby’ubusa ndetse akaza no kubaha umunezero mwinshi.


Buravan yerekanye ubuhanga bwe mu kuririmba Live


Umwe mu babyinnyi ba Koffi ni uko yacezaga


King James yakumbuje abantu



Uwikingije urukingo rumwe ntiyemererwaga kwinjira








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND