Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, Ally Soudy yavuze ko atashidikanya kugira Niyo Bosco umuhanzi w’umwaka wa 2021 ashingiye ku bikorwa bye mu muziki yagaragaje n’uburyo yagiye afatanya n’abandi.
Ally Soudy ari mu Rwanda kuva ku wa Gatatu w'iki cyumweru turimo gusoza, aho ari we
ugomba kuyobora igitaramo “Fantasy Music Concert” cya Symphony Band yatumiyemo
umuririmbyi w’umunya-Nigeria Ric Hassani.
Iki gitaramo cyabereye kuri Kigali Convention Centre,
ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021. Ni kimwe mu bitaramo
byari bimaze igihe kinini bitegerejwe na benshi.
Ally Soudy uyobora iki gitaramo, azwi nk’umwe mu
bashyigikira umuziki w’u Rwanda kuva ku munsi wa mbere yinjira mu
itangazamakuru. Na nyuma y’uko agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagiye agaragaza ko akurikirana urugendo rw’iterambere rw’umuziki we. Binatuma atangiza ikiganiro yise ‘Ally Soudy On Air’. Muri iki kiganiro yatangiye yakira abahanzi, ariko anatumira abanyarwenya, abanyapolitiki n’abandi.
Yabwiye INYARWANDA ko iterambere ry’umuziki w’u
Rwanda ryigaragaza ashingiye ku bahanzi bashya bagenda bawinjiramo kandi
bakagaragaza impano mu buryo bukomeye.
Mu gihe umwaka wa 2021 uri kugana ku musoza, Ally
Soudy avuga ko kuri we Niyo Bosco ari we muhanzi yahaye igikombe cy’umwaka
ashingiye ku ndirimbo yasohoye, imyandikire, abo yandikiye n’ibindi.
Ati “Njyewe ndasesengura cyane mu muziki nkita ku
kwandika indirimbo, igikundiro, gukundwa n'ibindi. Kuri njyewe ari nk' igihembo
ntanga ku giti cyanjye ariko ugifite gutya nagiha Niyo Bosco."
Akomeza ati “Kubera ko yarantunguye, uburyo akora, uko yandika, uko aririmba, indirimbo zirakundwa... n'abo yandikira wibuke n'umwanditsi hari indirimbo nyinshi yanditse zakunzwe.”
"Rero iyo ugiye gutora umuhanzi w'umwaka ugarura
ibyo byose ukabihuriza hamwe, ibyo byose urabizana iyo ushaka umuhanzi w'umwaka.
Kuri njyewe ni we nagiha [Igikombe].”
Ally avuga ko abantu bakwiye kumenya ko kuba umuhanzi
asohora indirimbo buri munsi, atari byo bivuze ko akora cyane kandi akunzwe.
Uyu mugabo yavuze ko yari akumbuye u Rwanda. Akigera i
Kigali, yatembereye ahantu hatandukanye anakora ikiganiro kuri Radio Isango
Star.
Ally Soudy avuga ko yari amaze igihe kinini atavugira
ku ndangururamajwi, bityo ko kongera kuvugira kuri Radio ari ibyishimo kuri we.
Ati "Ndishimye cyane. Hari hashize hafi imyaka ibiri n'amezi.
Mu Rwanda ikintu gishimishije, umwaka cyangwa amezi atandatu arahagije kugira
ngo usange ibintu byahindutse. Nk'ubu' naje mbona imihanda myinshi yaragiye
yongerwa mu bunini, cyangwa se ikagira inzira nyinshi, hari inzu nshya."
Uyu mugabo kandi, kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza
2021, yasuye ishuri ryigisha Muzika ‘Rwanda School of Creative Arts and Music’
ryahoze ryitwa Nyundo Music School yasobanurirwe byinshi anataramirwa n’abanyeshuri
biga umuziki kuri iri shuri.
Ally Soudy yasuye iri shuri ari kumwe n’umuhanzi Juno
Kizigenza ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye n’abandi.
Nyuma y’iminsi ibiri ageze mu Rwanda, Ally Soudy
yakoze ikiganiro kuri Radio Isango Star yatumye amenyekana cyane
Ally Soudy avuga ko umuhanzi w’umwaka kuri we ari Niyo
Bosco ashingiye ku bikorwa yakoze
Kuri uyu wa Gatanu, Ally Soudy yasuye ishuri ryigisha
Muzika ‘Rwanda School of Creative Arts and Music’
Ally Soudy yafashe umwanya wo kuganiriza abanyeshuri
biga muri iri shuri nabo baramutaramira
Ally Soudy aganira n’Umuyobozi w’ishuri ryigisha
Muzika ‘Rwanda School of Creative Arts and Music’, Murigande Jacques uzwi nka Mighty
Popo
Ally Soudy yashimye uko yakiriwe muri iri rushuri,
yaherukaga gusura ari kumwe n’abahanzi batandukanye
TANGA IGITECYEREZO