Cristiano arashidikanywaho ku mukino Manchester United izakira Crystal Palace kubera imvune idakanganye yagize ku mukino wa Arsenal baheruka gutsinda ibitego 3-2, ubwo yishimiraga igitego cya gatatu, kikaba icya kabiri kuri we yatsinze muri uwo mukino.
Cristiano
w’imyaka 36 y’amavuko, yagize imvune idakanganye mu ivi ubwo yishimiraga
igitego cya gatatu yatsinze Arsenal kuri penaliti nyuma y’ikosa Martin Ødegaard
yakoreye Fred, bishobora gutuma adakina umukino wa Crystal Palace kuri iki
cyumweru.
Amakuru
ava mu bari hafi ya Manchester United aravuga ko uyu munya-Portugal ashobora
kuba yarababaye mu ivi kubera kwishimira igitego asimbuka mu kirere, nyuma yo
gutsinda penaliti y’intsinzi mu mukino Mn. United yatsinze Arsenal 3-2 kuri Old
Trafford.
Ronaldo
yasimbuwe ku munota wa 88 maze ahita yerekeza mu rwambariro aho kujya ku ntebe
y’abasimbura.
Hari
impungenge ko Cristiano ashobora kunanirwa kwisanga mu buryo bw’imikinire bw’umutoza
mushya Rangnick, gusa uyu mukinnyi ni we uhetse Manchester United kuva
yayigeramo.
Rangnick
uratangira akazi ahura na Crystal Palace kuri iki cyumweru yagize ati: “Buri
gihe ugomba guhuza uburyo bwawe bw’imikinire cyangwa igitekerezo cyawe
cy’umupira w’amaguru n’abakinnyi ufite.
Nabonye
uko Cristiano yahanganye na Arsenal mu gice cya kabiri afite imyaka 36, ni
umunyamwuga utangaje.
“Ku
myaka ye, sinigeze mbona umukinnyi umeze neza ku mubiri nka we. Aracyari
umukinnyi ushobora gukora itandukaniro byoroshye".
Hategerejwe
icyemezo cy’umutoza Rangnick ku gukinisha Cristiano ku mukino we wa mbere nk’umutoza
mukuru w’iyi kipe yiyise amashitani atukura.
Cristiano yavunitse yishimira igitego yatsinze Arsenal
TANGA IGITECYEREZO