RFL
Kigali

Aubameyang yatengushye abafana ba Arsenal ku munsi bari bategerejeho ibyishimo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2021 10:55
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Ukuboza 2021, abafana n’abakunzi ba Arsenal bari bategerezanyije igishyika umusaruro uva mu mukino bari bafitanye na mukeba w’igihe kirekire Manchester United, kuko intsinzi yari gutuma bongera gusubira mu makipe ane akomeye muri Premier League ariko umukino urangira batsinzwe 3-2.



Ntabwo uyu mukino washimishije abafana ba Arsenal n'ubwo ikipe yabo itakinnye nabi mu minota 90, ahubwo bababajwe n’imyitwarire ya bamwe mu bakinnyi bayo batabyaje umusaruro amahirwe babonye imbere y’izamu rya De Gea byanatumye batakaza amanota atatu.

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi, ndetse wagaragayemo ishyaka ryinshi aho nta kipe yifuzaga gutakaza amanota ku kibuga Old Traford.

Manchester United yari mu rugo yatangiye irushwa na Arsenal gukina neza ndetse no kurema uburyo bw’ibitego aho ku munota wa mbere gusa yateye koruneri eshatu ndetse inafungura amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Smith-Rowe nyuma y'uko umunyezamu De Gea aguye hasi nta mukinnyi umukozeho, umusifuzi birangira yemeje igitego.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, nyuma yo kotsa igitutu izamu rya Arsenal, Bruno Fernandez yatsindiye Manchester United igitego cyo kwishyura, amakipe ajya kuruhuka anganya 1-1.

Man.United yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 52 cyatsinzwe na Cristiano Ronaldo, gusa nyuma y’iminota ibiri gusa Martin Oedegaard yishyura icyo gitego.

Ku munota wa 69, Oedegaard yakoreye ikosa Fred mu rubuga rw’amahina, VAR yemeza ko ari penaliti yatewe neza na Cristiano atsindira Manchester United igitego cya gatatu ku munota wa 70.

Umukino warangiye inzozi za Arsenal zo gusubira muri Big4 zitabaye impamo, nyuma yo gutsindirwa Old Traford ibitego 3-2.

Ntabwo uyu mukino wagendekeye neza kapiteni wa Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang wahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere y’izamu wenyine inshuro zirenze eshatu byatumye abafana babwijujutira cyane.

Ku mupira Aubameyang yahawe na Martineli mu gice cya kabiri ndetse n’uwo yahawe na Oedegaard ariko ntayibyaze umusaruro ari imbere y’izamu wenyine, byababaje cyane abafana ba Arsenal bari bakeneye amanota y’ingirakamaro imbere ya Manchester.

Nyuma yo guhusha uburyo butandukanye imbere y’izamu wenyine, umutoza Arteta yabonye ko ntacyo uyu rutahizamu yamufasha muri uyu mukino, ku munota wa wa 79 amukura mu kibuga hinjira Alexandre Lacazette.

Uyu ubaye umukino wa Kane wikurikiranya Aubameyang adatsindira Arsenal igitego, ibintu bikomeje kwibazwa ku hazaza h’uyu munya-Gabon uhembwa akayabo muri Arsenal.

Aubameyang yanenzwe imikinire ye ku mukino Arsenal yatsinzwemo na Manchester United

Aubameyang yahushije uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego muri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND