RFL
Kigali

Rihanna yagize icyo avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko atwite inda ya A$AP Rocky

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:3/12/2021 11:40
0


Nyuma y’uko umuhanzikazi Rihanna abaye umuntu wa 11 ugizwe Intwari mu gihugu cye cy’amavuko cya Barbados muri iki cyumweru, abantu benshi ntabwo bari babyitayeho kuko icyavugwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga ni amakuru y'uko yaba atwite inda y’umukunzi we A$AP Rocky.



Amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yaba atwite yatangiye gusakara cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo abantu batangiraga kwibaza ku ifoto ye iherutse kujya hanze, bamwe bakavuga ko atwite inda y’umukunzi we A$AP Rocky ndetse bagaragaza ko babyishimiye cyane.

Uyu muhanzi yamaze amatsiko abakunzi be maze agira icyo avuga kuri iyi nkuru yari imaze iminsi imuvugwaho. Rihanna yabikoze ubwo yasubizaga umwe mu bakunzi be maze amubwira ko abantu bakunda kumuvugaho inkuru nk’izi z’ibihuha.

Umwe mu bakunzi be witwa Jen yasangije abamukurikira ubutumwa bugufi yandikiranye n'uyu muhanzi aho yamusabaga niba yamwemerera akazaza mu birori byo kwitegura umwana we uzavuka bizwi nka Baby Shower.

Muru ubu butumwa Jen yandikiye Rihanna ati: “Ese nshobora kuza mu birori bya Baby Shower Sis!? 💀♥️ Aya makuru abaye ariyo cyangwa se atariyo abana bawe bazaba ari beza. Unyihanganire abantu ubu nta kindi bari kuvuga uretse inda yawe😂💀.”

Rihanna nawe yahise amusubiza ati: “Haaaaa! Rekera aho! Ntabwo wigeze uza mu birori 10 bya Baby Shower byabanje! Munshinja gutwita buri mwaka, biratangaje.”

Jen mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yababwiye ko yatangaye cyane ubwo Rihanna yamusubizaga avuga ngo “Ibirori bya Baby shower 10 byabanje” aho yashakaga kuvuga inshuro 10 havuzwe inkuru z’ibihuha ko atwite.





Rihanna ubwo yari mu gihugu cye cy'amavuko cya Barbados muri iki cyumweru

Mu mwaka 2020, ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cyitwa Vogue, Rihanna yavuze ko yizera ko umunsi umwe nawe azaba umubyeyi ndetse ko mu myaka 10 iri imbere azaba afite abana. Yagize ati: “Imyaka icumi? Nzaba mfite imyaka 42 y’amavuko! Nzaba narakuze. Nzaba mfite abana-batatu cyangwa bane.”

Rihanna yakomeje avuga ko ateganya kubyara abana n'ubwo yazaba atarabona uwo babana nk’umugabo. Uyu muhanzikazi uherutse kugirwa Intwari mu gihugu cye cy’amavuko, yanavuze ko abantu bakunda gucira abandi urubanza iyo babona ufite abana ariko utabana n'uwo mwababyaranye, ariko kuri we icya mbere ni uko ubaho wishimye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND