RFL
Kigali

Abanyarwanda bo muri Diaspora bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu biganiro ngirakamaro bagiye guhabwa ibihembo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/12/2021 9:15
0


Imbuga nkoranyambaga ziragenda zihindura ubuzima bwa buri munsi bwa muntu, uretse ko zitambutswaho amakuru mu buryo bwihuse, hasigaye hananyuzwaho ibiganiro bitandukaniye bigira uruhare mu kwigisha abantu no gutuma bidagadura.



Ubuyobozi bwa Bella Vita Entertainment bwateguye iki gikorwa butangaza ko "Intego nyamukuru ya Rwanda Diaspora Social Media Influence Awards ni ugushimira abanyarwanda batuye mu mahanga bagize uruhare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukora ibiganiro bigamije kwigisha no gutuma abanyarwanda bidagadura".

Abatoranyijwe kuri iyi nshuro ni abantu 11 babarizwa mu bihugu bitandukanye. Mu kubatoranya hagendewe ku buryo bagiye bakora ibiganiro bigira uruhare mu kwigisha abantu no gutuma bidagadadura mu gihe cy’umwaka wa 2020-2021.

Gutora biratangirana n’italiki ya 25 Ugushyingo bizasozwe ku wa 20 Ukuboza 2021.  Abanyarwanda  barasabwa gushyigikira uwo babona wahize abandi muri buri cyiciro banyuze kuri website www.rdiawards.com Abatsinze muri buri cyiciro bazamenyekana ku itariki ya 21 Ukuboza 2021.

Umunyamakuru Ally Soudy ari muri ibi bihembo

RDI Awards irashimira abantu bose batoranijwe ku nshuro ya mbere kandi irizeza ko izakomeza kuzirikana uruhare rw’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika batuye mu mahanga badahwema gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kugumana ubumwe n’aho baturuka.

Abanyarwanda 11 bari muri ibi bihembo


Abarimo umuyobozi wa Sunday Love Media ifasha abahanzi, Sunday Justin bari muri ibi bihembo











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND