Mu mwaka wa 2019, mu Ntara y'Uburengerazuba hatangiwe ibihembo byitwaga Kivu Awards, byaraje bitangwa rimwe ubundi biburirwa irengero ntihagira uwongera kubitekereza. Kuri ubu muri iyi Ntara hari gutegurwa ibindi bihembo byiswe 'West Cost Awards'. Umuvugizi w'iki gikorwa Deo Habineza yatangaje ko vuba bazashyira hanze ibyiciro n'ababihatanamo.
Ubusanzwe intara y'Uburengerazuba ifatwa
nk'intara y'imyidagaduro ndetse n'impano zitandukanye. Muri iyi Ntara niho
usanga abahanga mu ngeri zose, haba muri muzika Nyarwanda muri ruhago no
mu bindi byiciro by'ubuzima. Kuri ubu muri iyi ntara hateguwe igikorwa cyo
gushimira abahanzi bitwaye neza no kubasaba gukomeza gukora cyane ariko
binyujijwe mu bihembo bizatangwa na bamwe mu bakunda umuziki Nyarwanda bifuza
gushyigikira impano no gutera imbaraga abafite aho bahurira n'imyidagaduro yo
muri iyi Ntara.
Mu kiganiro na Deo Habineza umuvugizi w'ibi
bihembo, yatangarije InyaRwanda.com ko abifuza guteza imbere, gushyigikira no
gushimira abakoze neza mu myidagaduro yo mu Ntara y'Uburengerazuba, batekereje
ku byiciro byose bifite aho bihuriye n'imyidagaduro ndetse n'ubuzima bwa buri
munsi. Yakomeje avuga ko bidatinze ari bwo bazatangaza abari mu byiciro
bateganyije aba ari nabo hatanira guhabwa ibyo bihembo.
Deo Habineza umunyamakuru wa RBA Radiyo Rusizi umuvugizi wa WCA
Yagize ati: "Mu by'ukuri muri iyi Ntara dufite
abantu benshi bo gushimira, ari abantu bakoze cyane ngo bazamure imyidagaduro
kimwe no mu bindi bice by'ubuzima ukabona ko bakoze cyane, ni muri urwo rwego
rero hari abifuje gutanga ishimwe kuri buri umwe wagize uruhare muri byose. Ibi
bihembo bya West Cost Awards, ntaho bihuriye na Kivu Awards yabaye muri
2019".
Rwibutso Obio umwe mu bashaka gushimira abashyigikiye imyidagaduro
Ku ruhande rw’aba bashatse gushimira abahanzi kimwe n’abandi bagize uruhare mu myidagaduro, twashatse kuvugisha Rwibutso Obio ubarizwa muri Qatar ntibyadukundira. Kugeza ubu muri iyi Ntara nta bihembo umuntu yavuga bihatangirwa bishimira abahanzi cyangwa abandi bagize uruhare mu myidagaduro, uretse Kivu Awards yaje ikazimira itanzwe rimwe gusa.
TANGA IGITECYEREZO