RFL
Kigali

SAYE Company Ltd / Dukataze MPIA Rwanda yamuritse igitabo 'IRIZA' cyigisha abangavu ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere-VIDEO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/12/2021 6:02
0


Umuryango SAYE Company Ltd / Dukataze MPIA Rwanda ugamije iterambere ry'abangavu n'ingimbi hibandwa mu kurwanya inda ziterwa abangavu no kubigisha ubuzima bw'imyororokere no kurwanya ipfunwe rituruka ku biganiro birebana n'ubuzima bw'imyororokere, yamuritse igitabo 'IRIZA' gihugura abangavu byinshi ku buzima bw'imyororokere.



Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iki gitabo 'IRIZA' wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021 ubera Kacyiru mu mujyi wa Kigali muri Legend Hotel kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa moya z'ijoro. Wabaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 dore ko hari hatumiwe abantu bacye cyane biganjemo urubyiruko ndetse nabo bakaba babanje kwerekana ko bipimishije Covid-19.

Umuryango SAYE Company Ltd / Dukataze MPIA Rwanda ushyize imbere kwigisha abangavu bo mu Rwanda byinshi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ukanarwanya inda ziterwa abangavu, wamaze kwerekana igitabo wise 'IRIZA Comic Book' gikubiyemo inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere abenshi bagitinya kuvugaho. Iki gitabo cyanditswe mu rwego rwo kwigisha abangavu byinshi badasobanukiwe neza ku buzima bw'imyororokere n'imihindagurike y'umubiri wabo.


Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumurika iki gitamo 'IRIZA'

Igitabo IRIZA gikoze mu nkuru ishushanyije yitwa IRIZA igamije guha amakuru yizewe abangavu n'ingimbi ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'uburenganzira bwabo. Iki gitabo kikaba gikubiyemo amakuru y'ingenzi yafasha umwangavu ndetse n'ingimbi. IRIZA kandi izabasha kurwanya ipfunwe rituruka ku biganiro birebana n'ubuzima bw'imyororokere cyane cyane imihango.

Mbabazi Sharon, 'Program Coordinator' wa SAYE Company Ltd / Dukataze MPIA Rwanda, yavuze ko igitabo IRIZA bamuritse kigamije guhugura abangavu no gukuraho bimwe mu bihuha n'amakuru atari yo usanga abangavu bafite ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, ikabaha amakuru ya nyayo yabarinda gushyira ubuzima bwabo mu kangaratete.

Mu magambo ye yagize ati: ''Igitabo IRIZA kizafasha abangavu gusobanukirwa ubuzima bw'imyororokere, wasangaga babeshya abangavu ko inda ziterwa n'ijoro noneho bakabashukisha kuryamana nabo kumanywa nabo bakabyemera kuko baba batabizi bikarangira basambanyijwe bagaterwa inda batarageza imyaka y'ubukure''.

Akomeza avuga ko igitabo IRIZA kizafasha abangavu kuganira ku buzima bw'imyororokere bisanzuye badatewe ipfunwe dore ko usanga abangavu benshi bagitinya kubiganiraho cyangwa ngo babibazeho ibibazo kuko bifatwa nk'aho ari ibintu bibi ariko igitabo IRIZA kikaba kizabafasha mu kumenya amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere by'umwihariko ku bijyanye n'imihango.


Mbabazi Sharon 'Program Coordinator' wa SAYE Company Ltd / Dukataze

Igitabo IRIZA cyashyizwe hanze na SAYE Company Ltd / Dukataze MPIA Rwanda ku nkunga ya SI Creative Force yo muri Sweden, cyanditswe na Ngarambe Elisee Nabakozi, gishushanywa na Bakatubia Tony ndetse kinatunganywa na Kalima Alain afatanije na Shabani Bizimana. Ni igitabo kigufi kibereye ijisho kandi kitazarambira abangavu n’ingimbi bazagisoma kuko gifite amapaji 20 yonyine.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Amina Umuhoza Umuyobozi Mukuru wa SAYE Company Ltd / Dukataze yavuze ko uyu muryango washinzwe mu mwaka wa 2017, ukaba ufite intego yo kurandura imizi itatu itera inda ziterwa abangavu. Yagize ati "Yashinzwe mu 2017 na Umuhoza Amina, ikaba yibanda mu kurandura imizi 3 itera inda ziterwa abangavu ari yo: ubukene, amakuru adahagije ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ipfunwe rigaragara muri ibyo biganiro".

SAYE ni impine y'amagambo 4 y'icyongereza ariyo 'Search as you engage'. MPIA byo bisobanuye 'My period is awesome', ni umuryango udaharanira inyungu ukomoka muri Sweden, Saye company Ltd / Dukataze tukaba tubahagarariye mu Rwanda. Ni nabo bafatanyabikorwa kuri 'IRIZA comic book'. Hari ibikorwa byinshi biteganijwe imbere harimo kugeza iki gitabo ku bo kigenewe ndetse n'indi project izakurikira yitwa Menstrual Station".

Igitabo 'IRIZA' cyamuritswe ku mugaragaro gifite amapaji 20


Igitabo 'IRIZA' cyitezweho gufasha abangavu kumenya amakuru y'ubuzima y'ubwimyororokere


Umunyarwenya Rusine uri mu bitabiriye iki gikorwa yishimiye gutahana iki gitabo yashyikirijwe na Amina Umuhoza Umuyobozi wa SAYE Company Ltd / Dukataze

Iki gitabo cyatunganyijwe na Gravity Studio mu buryo bwo gushushanya


Saye Company Ltd / Dukataze imuritse iki gitabo nyuma yo guhugura abangavu n'ingimbi ku buzima bw'imyororokere aho ubu imaze guhugura 2,350

REBA UKO BYARI BIMEZE UBWO HAMURIKWAGA IGITABO 'IRIZA'



VIDEO+AMAFOTO: IRADUKUNDA Jean de Dieu - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND