Kigali

Miss Elsa, Meghan na Liliane bishimiye kwitabira ibirori byatangiwemo ibihembo ku bari n’abategarugori bahize abandi muri siyansi-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:27/11/2021 17:55
0


Muri iki cyumweru u Rwanda rwakiriye abahanga by’umwihariko b’abari n’abategarugori, baje bitabiriye ibirori byatangiwemo ibihembo ku bantu b'indashyikirwa bahize abandi mu bijyanye na siyansi bo mu bihugu bya Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. ba Nyampinga b’u Rwanda bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje akanyamuneza batewe n’icyizere



Ibi birori byiswe ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards’ byo guha agaciro abahanga muri siyansi ariko b’igitsinagore. Bitegurwa ndetse bigatangwa na kompanyi ruranginwa mu bijyanye no gukora ibikoresho by’ubwiza ya L’Oreal ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Ibi bihembo bimaze gutangwa inshuro 12. Kuri iyi nshuro, ibi birori byatangiwe mu Rwanda muri Kigali Convention Center byitabirwa n’intiti, ibyamamare n’ibikomerezwa bitandukanye. Muri abo harimo ba Nyampinga w’u Rwanda batatu ari bo Miss Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019. Aba ba Nyampinga bagaragaje ko banyuzwe cyane n'ubutumire bahawe barekana akanyamuneza batewe no kugira uruhare muri iki gikorwa.

Miss Iradukunda Elsa yagize ati:”Ni gikorwa cy’agatangaza cya L’Oreal cyo gufasha abari n’abategarugori muri siyansi, warakoze Sylvère Henry Cissé ku butumire kandi amashimwe ku bari n’abategarugori bahawe ibihembo". Miss Nimwiza Meghan nawe yunze mu rya mugenzi we agira ati:”Mwarakoze L’Oreal kugira uruhare mu iterambere ry’umwari n’umutegarugori binyuze muri siyansi. Warakoze Sylvère Henry Cissé kudutumira ngo tube bamwe mu bahamya b’ijoro ry’agatangaza.”

Mu bagore 20 bahembwe kuri iyi nshuro harimo Dr Uwineza umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ryigisha ubuvuzi. Amashuri yisumbuye yayize muri muri Ecole des Sciences de Byimana, mu ishami rya Bio-chimie, aho yavuye ajya mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Yarangije amasomo ye muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2006 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi rusange. Dr Uwineza afite kandi impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri University of Liège, aho yaminuje mu bijyanye na Human/Medical Genetics. Yagiye akora ubushakashatsi butandukanye ariko bwose bufite aho buhuriye n’indwara z’uruhererekane mu muryango.

Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya 12, intero ikaba ari ‘Isi ikeneye siyansi kandi siyansi ikeneye abari n’abategarugori”. Ni ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula.

Miss Iradukunda Elsa yashimye ababatumiye, abahanze ibi bihembo n'ababyegukanye

Miss Nimwiza Meghan yashimye ababahaye ubutumire ngo nabo bazabe abahamya b'ijoro ryatangiwemo ibi bihembo

Ifoto y'urwibutso ya Miss Iradukunda Liliane, Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan mu birori bya L'Oreal-UNESCO

Ibikombe byahawe abari n'abategarugori bahize abandi muri siyansi muri uyu mwaka 

Ifoto y'urwibutso y'abantu bitabiriye ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND