Vugafrica Initiative ifatanyije n’Ihuriro ry’abanditsi ba filime mu Rwanda [Rwanda Screenwriters] bamuritse ku mugaragaro urubuga rwitwa “Vugafrica.rw” rugamije gufasha abanditsi ba filime mu Rwanda no muri Afurika muri rusange kubahuza n’abaguzi no gucuruza inkuru zabo, bikabafasha kwiteza imbere.
Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu
tariki 26 Ugushyingo 2021 ubera kuri City Innovation Center kuri IPRC Kicukiro
muri Kigali. Witabiriwe n’abafite aho bahuriye n’inganda ndangamuco, bahuriza
ku kuvuga ko uru rubuga ruje kuruhura imvune abanditsi ba filime bahuraga nazo.
Uru rubuga rwiswe “Vugafrica.rw” rufite ibice bitatu
by’ingenzi. Icya mbere ni ‘Database’ y’abanditsi ku buryo ushaka umwandikira
inkuru yajya avugana nawe hanyuma akamuha akazi. Igice cya kabiri ni icyo
kugurishirizaho inkuru [Script] naho igice cya Gatatu ni icyo gufasha abanditsi
batabonaga abandi babafasha mu kunononsora neza filime zabo.
Sisiteme (System) y’uru rubuga yakozwe na Hapa Media,
hanyuma umusore witwa Tumushime Leonard aba ari we urwubaka kugeza
rurangiye.
Kamasoni Alice, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu
muhango akaba ashinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho
mu Inteko y’Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo uru rubuga rugiye guteza imbere
abanditsi, by’umwihariko urubyiruko.
Avuga ko nk’inteko y’umuco bitegiye gukomeza
gushyigikira abari mu inganda ndangamuco. Ndetse ko bagiye gushimira
abanyarwanda batatu baherutse guhesha ishema u Rwanda mu iserukiramuco rya
Fespaco ryabereye muri Burkina Faso.
Ati “Turashimira mwese mubarizwa muri iri huriro
intambwe mugezeho mu kubaka uruganda rwa cinema. Twebwe nk’inteko y’umuco
tubijeje ubufatanye burambye. Aho muzifuza inama turahari.”
Kamasoni yashimye abahanzi uburyo bitwaye muri iki
gihe cya Covid-19. Avuga ko iki cyorezo cyasize amasomo, harimo no gukoresha
ikoranabuhanga cyane
Aaron Niyomwungeri Umuyobozi w’Urubuga Vugafrica, yavuze
ko batekereje gushyiraho uru rubuga nyuma yo kubona uburyo abanditsi ba filime
bavunika ariko imvune zabo ntizibahawe agaciro. Avuga ko atari mu Rwanda, ahubwo muri Afurika
yose.
Ati “Ni igitekerezo cyaje kubera ko twasangaga cyane
nko mu gihugu turimo ugasanga abanditsi bakora akazi ko kwandika gusa
bidashobora kubatunga kubera ko bakiri kwishakisha […]”
“Ariko tutirengagije ko hari abandika bandika gusa,
ariko kugira ngo azahure na Producer ugasanga biragoye. Niyo mpamvu hatekerejwe
uburyo bwa korerwa kuri murandasi kugira ngo buri wese abashe kubigeraho. Ni igitekerezo twagize mu buryo bwo kuremera akazi abanditsi batunzwe nabyo kuko nanjye ndiwe nzi
imvune duhura nazo.”
Uyu muyobozi avuga ko umwanditsi wa filime ari we
uzajya ugena amafaranga inkuru ye izagurwa, hanyuma hagira uyigura akagira ayo
atwara andi agahabwa ba nyiri uru rubuga. Byose, ariko ngo bizajya bikorwa mu
bwumvikane.
Vugafrica.rw, ni imwe mu mishinga 23 yahawe inkunga
y’ingoboka ya miliyoni 300 Frw na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko
Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri
ArtRwanda-Ubuhanzi.
Yari muri gahunda yari igamije kuzahura Icyiciro
cy’Inganda Ndangamuco'. Yatangijwe yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha
abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo.
Imishinga yamuritswe mu gihe cy’iminsi ibiri yiganjemo
ijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abahanzi kugeza ibikorwa byabo
ku isoko ryagutse.
Kanda hano ubashe kugera ku rubuga Vugafrica.rw
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi
mberajisho mu Inteko y’Umuco, Kamasoni Alice yashimye Vugafrica Initiative
yatangije uru rubuga, avuga ko ntakabuza ruzateza imbere abanditsi ba filime
Umuyobozi w’Ihuriro ry'Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron yavuze ko Vugafrica.rw ije guhuza abanditsi ba filime n'aba Producer ba filime
Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bamaze igihe kinini
mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda by’umwihariko muri Cinema, yamaze
gufunguza konti kuri Vugafrica.rw, ndetse hari aho ukanda ugahita ubona byinshi
kuri we
Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson itegura
ibihembo Rwanda International Movie Awards agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo
abanditsi ba filime bo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bungukire mu byo
bakora
Mbera Amir, wari umusangiza w’amagambo akaba inzobere
mu Inganda Ndangamuco agaragaza ko uru rubuga ruzaba ikiraro ku ikomera
ry’uruganda rwa cinema mu Rwanda
Tumushime Leonard ni we wahanze urubuga vugafrica.rw- Yarusobanuraga agaragaza neza buri nzira izanyurwa na Producer ndetse n’undi wese uzashaka gushyira inkuru ye kuri uru rubuga
Umuyobozi w’Ihuriro ry'Abanditsi ba filime mu Rwanda
RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron na Tumushime Leonard wahanze urubuga vugafrica.rw
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa ishusho Arts, Mucyo Jackson, Umuyobozi w'urubuga Vugafrica.rw, Aaron Niyomwungeri, Tumushime Leonard wahanze uru rubuga ndetse na Mazimpaka Kennedy
TANGA IGITECYEREZO