RFL
Kigali

Manchester United yabonye umutoza mushya usimbura Ole Gunnar Solskjær

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2021 19:11
0


Umudage watoje ikipe ya Leipzig, Ralf Rangnick yamaze kumvikana na Manchester United kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa, agasimbura Ole uheruka kwirukanwa kubera umusaruro mubi.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo, ibinyamakuru bitandukanye by’i Burayi ndetse n’abari hafi ya Manchester United, batangaje ko uyu mudage w’imyaka 63 ari we ugiye gusimbura Ole muri Manchester mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa bikagera ku myaka ibiri.

Ralf Rangnick watoje Leipzig nta mateka ahambaye cyane afite mu mwuga w’ubutoza amazemo imyaka 38, kuko nta gikombe gikomeye i Burayi yegukanye mu makipe 10 yatoje. Mu makipe afite izina Ralf yatoje harimo VfB Stuttgart,  Hannover 96, Schalke 04, Hoffenheim ndetse na Leipzig zose zo mu Budage.

Igikomeye uyu mutoza yakoze muri aya makipe yose yatoje, ni ukugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’u Budage (DFB-Pokal) ikipe ya Leipzig mu 2019.

Manchester United yirukanye Ole wayitozaga mu cyumweru gishize nyuma y’umusaruro mubi wari umaze kuba akarande kuri iyi kipe ifite abafana benshi ku Isi.

Manchester United yabonye itike y’imikino ya 1/8 muri Champions League idafite umutoza, nyuma yo gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0, icyo gihe ikipe yatojwe na Michael Carrick na Darren Fletcher basigaranye Manchester.

Mu masaha macye ari imbere Manchester United iratangaza Ralf Rangnick nk’umutoza wayo mukuru, ufite akazi katoroshye ko kugarura Manchester ku ruhando rw’amakipe akomeye mu Bwongereza ndetse n’i Burayi muri rusange.

Ralf watoje Leipzig niwe ugiye gutoza Manchester United

Ralf yafashije Leipzig kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'igihugu mu 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND