Umudage watoje ikipe ya Leipzig, Ralf Rangnick yamaze kumvikana na Manchester United kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’amezi atandatu ashobora kongerwa, agasimbura Ole uheruka kwirukanwa kubera umusaruro mubi.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo, ibinyamakuru bitandukanye
by’i Burayi ndetse n’abari hafi ya Manchester United, batangaje ko uyu mudage w’imyaka
63 ari we ugiye gusimbura Ole muri Manchester mu gihe cy’amezi atandatu ashobora
kongerwa bikagera ku myaka ibiri.
Ralf Rangnick watoje Leipzig nta mateka ahambaye cyane afite mu mwuga w’ubutoza amazemo imyaka 38, kuko nta gikombe gikomeye i Burayi yegukanye mu makipe 10 yatoje. Mu makipe afite izina Ralf yatoje harimo VfB Stuttgart, Hannover 96, Schalke 04, Hoffenheim ndetse na Leipzig zose zo mu Budage.
Igikomeye
uyu mutoza yakoze muri aya makipe yose yatoje, ni ukugeza ku mukino wa nyuma w’igikombe
cy’igihugu cy’u Budage (DFB-Pokal) ikipe ya Leipzig mu 2019.
Manchester
United yirukanye Ole wayitozaga mu cyumweru gishize nyuma y’umusaruro mubi wari
umaze kuba akarande kuri iyi kipe ifite abafana benshi ku Isi.
Manchester
United yabonye itike y’imikino ya 1/8 muri Champions League idafite umutoza,
nyuma yo gutsindira Villarreal muri Espagne ibitego 2-0, icyo gihe ikipe
yatojwe na Michael Carrick na Darren Fletcher basigaranye Manchester.
Mu
masaha macye ari imbere Manchester United iratangaza Ralf Rangnick nk’umutoza
wayo mukuru, ufite akazi katoroshye ko kugarura Manchester ku ruhando rw’amakipe
akomeye mu Bwongereza ndetse n’i Burayi muri rusange.
Ralf watoje Leipzig niwe ugiye gutoza Manchester United
TANGA IGITECYEREZO