RFL
Kigali

Meya w'Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yerekanye ibaruwa umwana we yamwandikye nyuma y'amatora

Yanditswe na: Yvonne Mukundwa
Taliki:24/11/2021 20:46
0


Umuyobozi w’Akarere ka bugesera Mutabazi Richard akoresheje urukuta rwe rwa Twitter yashyize hanze ibaruwa umuhungu we yamwandikiye umunsi umwe nyuma y'uko atsinze amatora akongera gutorerwa kuba Meya wa Bugesera.



Meya mu magambo ye asa n'uwishimye Meya Mutabazi yagize ati "Umuhungu wanjye Tiago mu gitondo cya kare yansanze mu buriri ampa ibaruwa ifunze mu kantu yikoreye ubwe karimo ibaruwa isa n'idashamaje ariko harimo ubutunwa bwiza 100%". 

Meya Richard yakomeje yifuriza umwana we gusubizwa n'Imana, ati "Imana isubize ugusenga kwawe". Iyi baruwa umuhungu we yamwandikiye mu rurim rw'Igifaransa, iragira iti "Papa ndagukunda cyane, Imana yaragufashije uba Meya, ndagusabira cyane, ndagushimira ibyo unkorera. Bizou nyinshi".

Ababonye ubwo butumwa bw'umwana wa Meya wa Bugesera, bishimiye cyane ubwo butumwa n'ubwo hari bamwe bagarutse kuri 'bizou' ngo kuko umwana we ari umuhungu bakamubwira ko atari uko yakabaye avuga. 

Ibaruwa ya Tiago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND