Iminsi ibarirwa ku ntoki niyo isigaye ngo irushanwa rya Miss World, rimwe mu marushanwa y'ubwiza akomeye ku Isi ritangire. Ni ku nshuro ya 70 rizaba ribaye.
Ni irushanwa ryitabirwa n'abakobwa barenga ijana
bavuye hirya no hino ku Isi bahagaririye ibihugu n'imico yabo.
Ingingo y'umuco ni nayo ituma benshi batavuga rumwe ku
kwambara bikini aho usanga hari abatabikozwa harimo nk’u Rwanda.
N’ubwo havugwa umuco, hari nanone n'imyumvire
n'imitekerereze y’uko umukobwa uhatana mu marushanwa y'ubwiza atakabaye abonwa
mu ishusho y'imitere y'umubiri we ahubwo harebwa icyo ubwiza bwe abukoresha mu
gufasha umuryango mugari akomokamo. Uku niko umuyobozi w’irushanwa rya Miss
World, Julia Morley yabyumvaga mu 2014.
Muri uwo mwaka abategura irushanwa rya Miss World
bahagaritse agace ka bikini cyangwa se ‘swimsuit’. Umuyobozi Mukuru wa Miss
World, Julia Morley, ari mu kiganiro Good Morning Britain ku wa 17 Ukwakira
2014 yagarutse kuri iki kibazo agira ati “Sintekereza ko dukwiye kwita kureba
ngo uyu mukobwa arusha uyu mu nda heza, cyangwa se ibibero byiza. Turi
irushanwa ry'ubwiza bushingiye ku ntego kurusha imiterere y'umubiri".
Ibi yabivugaga mu gihe hari hashize
igihe iri rushanwa ryotswa igitutu n’impirimbanyi z'uburengazira bw'abagore
bazwi nka 'Feminists' bashinjaga iri rushanwa gutesha agaciro umugore banyuze
muri uyu mwambaro wa bikini.
Abakurikiranira hafi iby’iri rushanwa rya Miss World, abafatanyabikorwa
n'abaterankunga bahuriza ku ngingo y'uko inyungu barikuramo yagabanyutse bitewe
n’uko umubare w'abarireba wagiye ugabanyuka kuva bikini yahagarikwa, bagashengurwa
nu’ko mukeba w’ibihe byose wa Miss World ariwe Miss Universe umubare w’abarireba
wiyongera buri mwaka.
Bikimara gutangazwa ko kwiyerekana mu mwambaro wa
bikini bizaba ari agace kamwe mu tugize irushanwa rya Miss world, ibitekerezo
byongeye kuba byinshi cyane ko ari ingingo ihora ifite impande ebyiri
zivuguruzanya.
Katrina Hodge afite imyaka 33 igihe yahagariraga u Bwongereza muri Miss World 2009 yari afite imyaka 21, yari n'umusirikare mu gisirikare cy'u Bwongereza.
Azwiho kuba yararwanyije ‘bikini’ haba muri Miss World
ndetse no muri Miss England. Akimara kumva ko umwambaro wa Bikini wongeye
gukomorerwa muri Miss World yagize ati “Ntekereza ko byakabaye amahitamo y'uhatana
kurusha kuba nk'itegeko.”
Ann Sydney ni umukecuru w'imyaka 77, iwe ahabitse
ikamba rya Miss World ryo mu 1965 nawe yagize ati “N’ubundi sinjya niyumvisha
impamvu bari barakuyeho bikini. Abahatana baba barafashe igihe bita ku miterere
y'imibiri yabo, bagomba guhabwa amahirwe yo kuyerekana.”
Umuvugizi w'irushanwa agaruka kuri iyi ngingo yavuze ko
abazabishaka ari bo baziyerekana muri bikini. Ati “Tugira igice cya Top Model
niho abakobwa baziyerekana muri bikini icyakora bizakorwa n'ubishaka.”
Irushanwa rya Miss World riratangira mu mpera z’iki cyumweru
rizasoze ku wa 17 Ukuboza 2021. U Rwanda ruzaba ruhagaririwe na Miss Grace
Ingabire wamaze gusezeranya abanyarwanda kuzitwara neza.
TANGA IGITECYEREZO