Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ole Gunner Solskjaer yagarutse mu myitozo ya Manchester United nyuma y’icyumweru ari mu biruhuko muri Norvege aho avuka.
Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, umutoza Ole yafotowe ari mu modoka
yo mu bwoko bwa Range Rover yerekeje ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester
United cya Corrington, nyuma y’icyumweru yari amaze muri Norvege.
Ku
wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto
agaragaza umutoza mukuru wa Manchester United, Ole Gunner Solskjaer n’umuryango
we bahetse ibikapu, aho byanditswe ko bagiye mu biruhuko by’igihe gito ku ivuko
muri Norvege.
Uyu
mutoza yari yerekeje mu karuhuko k’igihe gito, mu gihe shampiyona zabaye
zihagaze kugira ngo amakipe y’ibihugu akine imikino yo gushaka itike y’igikombe
cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.
Ole
agiye mu karuhuko asize Manchester United ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 17,
ndetse anamaze gutakaza umukino w’abakeba b’i Manchester aho yatsinzwe na
Manchester City ibitego 2-0, umusaruro utarashimishije na gato abafana
n’abakunzi b’iyi kipe.
Ubwo
amafoto ye n’umuryango berekeje mu biruhuko yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga,
abantu benshi biganjemo abafana ba Manchester United bamusabye kuguma iwabo
muri Norvege, bamubwira ko byaba byiza atongeye kugaruka i Manchester kuko
ikipe yabo agiye kuyirindimura.
Manchester
United izakina umukino w’umunsi wa 12 muri shampiyona y’u Bwongereza ku wa
gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, aho
izasura Watford.
Ole yakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa kabiri muri Manchester United
TANGA IGITECYEREZO