RFL
Kigali

Umutoza Ole yagarutse mu myitozo ya Manchester United avuye mu biruhuko ku ivuko

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/11/2021 17:31
1


Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Ole Gunner Solskjaer yagarutse mu myitozo ya Manchester United nyuma y’icyumweru ari mu biruhuko muri Norvege aho avuka.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, umutoza Ole yafotowe ari mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover yerekeje ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United cya Corrington, nyuma y’icyumweru yari amaze muri Norvege.

Ku wa Mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021 ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto agaragaza umutoza mukuru wa Manchester United, Ole Gunner Solskjaer n’umuryango we bahetse ibikapu, aho byanditswe ko bagiye mu biruhuko by’igihe gito ku ivuko muri Norvege.

Uyu mutoza yari yerekeje mu karuhuko k’igihe gito, mu gihe shampiyona zabaye zihagaze kugira ngo amakipe y’ibihugu akine imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ole agiye mu karuhuko asize Manchester United ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 17, ndetse anamaze gutakaza umukino w’abakeba b’i Manchester aho yatsinzwe na Manchester City ibitego 2-0, umusaruro utarashimishije na gato abafana n’abakunzi b’iyi kipe.

Ubwo amafoto ye n’umuryango berekeje mu biruhuko yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi biganjemo abafana ba Manchester United bamusabye kuguma iwabo muri Norvege, bamubwira ko byaba byiza atongeye kugaruka i Manchester kuko ikipe yabo agiye kuyirindimura.

Manchester United izakina umukino w’umunsi wa 12 muri shampiyona y’u Bwongereza ku wa gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, aho izasura Watford.

Ole yagarutse mu myitozo ya Man.United avuye mu biruhuko ku ivuko

Ole yakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa kabiri muri Manchester United







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkundineza Eugene2 years ago
    Nibatamwirukana azadushyira habu uvundic iyo aguma iwabi yajyagahe





Inyarwanda BACKGROUND