Mu banyamuziki 35 bigaga ku ishuri ryigisha muzika (Rwanda School of Creative Arts and Music) bakoze ibizamini ya Leta, umwe muri bo ni we watsinzwe gusa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo,
Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6
w'amashuri yisumbuye (S6), uwa 6 w'amashuri nderabarezi (TTC), n'uwa 5
w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro (L5).
Muri rusange abanyeshuri batsinze
Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy’Uburezi rusange hakoze
47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n’Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda
21,544 (95.7%) naho mu Mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hastinda 2,980 (99.9%).
Mu bakoze ibizamini harimo n’abanyamuziki
bigaga ku ishuri ryahoze ryitwa Nyundo Music School rikorera i Muhanga mu Ntara
y’Amajyepfo. Muri iri shuri bakorera ku manota 60, gutsinda bihera ku manota 9.
Umuhanzi Ntakirutimana Danny [Danny
Nanone] uzwi mu ndirimbo zitandukanye yagize amanota 31, Rutangira Derek Sano
[Derek wo mu itsinda Active] agira amanota 51, Gatete Sharon uzwi
muri Kingdom of God Ministries yagize amanota 48.
Mugisha Lionel watsinze irushanwa ‘I’m
the future’ yagize amanota 27. Uwatsinzwe ibizamini ni umwe, yitwa Ntwari Roger.
Mushimiyimana Daniel ni we munyeshuri wa mbere mu manota, dore ko yujuje 60
kuri 60.
Umuyobozi w’ishuri ryigisha muzika
‘Rwanda School of Creative Arts and Music’, Murigande Jacques [Mighty Popo],
yabwiye INYARWANDA ko kuva iri shuri ryashingwa ari bwo bwa mbere bagize
abanyeshuri batsindira ku kigero cyo hejuru.
Ati “Ni ubwa mbere tugize abanyeshuri
batsinze bafite amanota ari hejuru nk’uko bimeze ubu.”
Abanyeshuri 70 baherutse gutangira
amasomo yabo y’umuziki muri iri shuri. Ni nyuma y’uko batoranyijwe mu gihugu
hose.
Umunyeshuri ushaka kwiga muri iri
shuri asabwa kuba yarangije amasomo y’icyiciro rusange (Tronc Commun), kandi
akaba ashaka kwiga mu ishami rya muzika mu cyiciro cyisumbuyeho.
Urutonde rw’abanyeshuri 35 bakoze
ibizamini bya Leta mu ishuri rya Nyundo n’amanota bagize, umwe ni we watsinzwe
TANGA IGITECYEREZO