Ryabaye rimwe mu majoro mabi yabayeho mu mateka ya Cristiano Ronaldo, nyuma yahoo Portugal itsindiwe mu rugo na Serbia ibitego 2-1, bituma idahita ibona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi cya 2022, aho biyisaba kubanza guca mu mikino ya kamarampaka (Playoffs).
Byari
amarira n’agahinda kuri kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano
Ronaldo watunguwe n’intsinzwi igihugu cye cyabonye mu rugo imbere ya Sebia
yanababujije amahirwe yo guhita babona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi kizabera
muri Qatar 2022.
Portugal
yegukanye igikombe cya Euro 2016, yatunguwe na Serbia i Lisbonne iyihatsindira
ibitego 2-1 birimo igishaririye cyane cya Mitrovic cyatsinzwe mu minota
y’inyongera kugira ngo umukino urangire.
Portugal
yasabwaga kubona inota rimwe ngo ibone itike y’igikombe cy’Isi kuko yari kuba
irangije ku mwanya wa mbere mu itsinda A, ikaba yakoze amakosa itsindirwa mu
rugo na Serbia mu buryo butunguranye, ijya mu mazi abira yo kutazagaragara mu
gikombe cy’Isi cya 2022.
Ubwo
ifirimbi ya nyuma yavugaga isoza umukino, Cristiano w’imyaka 36 yagaragaye mu
marira menshi, batakaje amahirwe yo guhita berekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro
ya gatanu.Igitego cyatsinzwe na rutahizamu wa Fulham, Aleksandar Mitrovic
cyabashegeshe cyane.
Portugal
yatangiye neza kuri Estadio da Luz nyuma yuko Renato Sanches atsinze igitego cyafunguye
amazamu ku munota wa kabiri.
Serbia
yaje kwishyura ku munota wa 30 ibifashijwemo na Dusan Tadic wanazonze cyane
Portugal muri uyu mukino, nyuma y’ishoti rikomeye yateye umunyezamu Rui
Patricio ananirwa gukuramo uwo mupira.
Aleksandar
Mitrovic yababaje cyane abanya Portugal ku munota wa 90 atsnda igitego cya 2 cyahesheje
Serbia itike y’igikombe cy’Isi, gishyira mu icuraburindi Portugal.
Iki
gitego cyujuje ibitego 44 Mitrovic amaze gutsindira Serbia mu mikino
mpuzamahanga.
Joao
Palhinha ukina mu kibuga hagati muri Portugal nyuma y’umukino yagize ati:
"Tugomba gufata inshingano kuko twakinnye umukino mubi.
"Twugariye
cyane mu gice cya kabiri. Dushimire Serbia, bakinnye neza ariko dufite
ubushobozi bwo kuba ku isonga.
"Abantu
bose mu rwambariro bari bababaye ariko tugomba kureba imbere mu mikino ya
kamarampaka, kuko turi beza cyane bo kujya mu gikombe cy’Isi.
"Ntushobora
gutsinda igihe cyose. Ibibazo ni bimwe mu bigize ubuzima kandi iyi myumvire
igomba kuduha imbaraga nyinshi".
Portugal isigaje amahirwe amwe gusa yo gushakira itike mu mikino ya kamarampaka, kugira ngo igerageze gushaka itike izayijyana muri Qatar.Cristiano mu marira menshi nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Serbia
Byagoye cyane Cristiano kwakira ko batabonye itike y'igikombe cy'Isi ku mukino wa Serbia
TANGA IGITECYEREZO