Rutahizamu w’umufaransa, Kylian Mbappe yakoze amateka akomeye nyuma yo gutsindira igihugu cye ibitego 4 mu mukino cyanyagiyemo Kazakhstan ibitego 8-0, byatumye kibona itike yo kuzakina igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aba umukinnyi w’umufaransa utsinze ibitego 4 wenyine mu mukino nyuma ya Juste Fontaine wabikoze mu mwaka wa 1958.
Ku
wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo, ryabaye ijoro ridasanzwe ry’ibitego kuri
rutahizamu Klyan Mbappe nyuma yo gutsinda ibitego 4 mu mukino abitsindira ikipe
y’igihugu y’u Bufaransa mu mukino bwanyagiyemo Kazakhstan.
Ibitego
bitatu yatsinze mbere yo gutsinda icy’agashinguracumu (Hat-trick) yabaye iya
mbere ikozwe n’umukinnyi w’u Bufaransa ku rwego mpuzamahanga kuva Dominique
Rocheteau yabikora mu 1985.
Nyuma
yo gutsinda ibitego bine, Mbappe yabaye umukinnyi wa mbere w’u Bufaransa wabikoze
mu mukino kuva Juste Fontaine yabikora mu 1958. Ni umukinnyi wa kane ubikoze
kuva u Bufaransa bwatangira gukina umupira w’amaguru.
Nyuma
yo kugira uruhare runini mu gufasha u Bufaransa gutsindira igikombe cy’isi cyo
muri 2018 cyabereye mu Burusiya ubwo yatsindaga ibitego bine, harimo kimwe cyo
ku mukino wa nyuma, Mbappe yashimangiye ko we na bagenzi be bifuza kugerageza
ku kisubiza.
Mbappe
watsinze ibitego 4 ku wa gatandatu, nyuma y’umukino yagize ati: "Twifuzaga
kwiha amahirwe yo kwisubiza igikombe cyacu.
Ndetse
no ku bagikinnye bakanagitwara, ni inzozi zihambaye gukina mu gikombe cy’Isi.
Abafana babyishimiye, natwe twabyishimiye. Twubashye umukino ndetse n’abo
duhanganye. Twifuzaga gukomeza gukina neza kugeza ku iherezo".
Mbappe
ubu amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 52 gusa amaze gukinira ikipe
y’Ubufaransa "Les Bleus".
Uretse
ibitego 4 byatsinzwe na Mbappe, Benzema nawe yatsinzemo ibitego bibiri, Adrien
Rabbiot yatsinzemo kimwe ndetse na Griezmann atsindamo ikindi gitego.
Gutsinda
uyu mukino wo mu itsinda D byatumye u Bufaransa buba ubwambere n’amanota 15,
ane imbere ya Finlande iri ku mwanya wa kabiri ndetse bazesurana ku mukino wabo
wa nyuma mu itsinda ku wa kabiri.
TANGA IGITECYEREZO