Kigali

Igikorwa Cristiano yakoreye umukobwa muto w’umunya-Ireland cyazamuye amarangamutima ya benshi – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/11/2021 18:31
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United, Cristiano Ronaldo yongeye gutangarirwa n’abatari bacye mu bice b’itandukanye by’Isi ku gikorwa yakoreye umwana muto w’umukobwa ukomoka muri Ireland nyuma y’umukino iki gihugu cyari kimaze kunganyamo na Portugal 0-0.



Mu busanzwe Cristiano amenyereweho umutima ufasha kandi wicisha bugufi, akarusho akaba inshuti y’abana cyane, ibi akaba yongeye kubigaragariza muri Repubulika ya Ireland.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, i Burayi hakinwaga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, aho mu itsinda rya A Repubulika ya Ireland yari yakiriye Portugal, umukino ukarangira amakipe aguye miswi 0-0.

Kunganya uyu mukino byatumye Portugal ikomeza kuyobora itsinda rya mbere aho ifite amanota 17 inganya na Serbia iyikurikiye mu mikino irindwi imaze gukinwa.

Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Aviva Stadium, umwana muto w’umukobwa bigaragara ko atarageza imyaka 10 y’ubukure, yinjiye mu kibuga afite intego yo gukora kuri Cristiano.

Abashinzwe umutekano bakibona ko uyu mwana ari kuaza asatira Cristiano bashatse kumusubiza aho yari avuye arabangira, Cristiano arababwira ngo mumureke aze.

Uyu mwana w’umukobwa w’umunya-Ireland yahobereye Cristiano n’ibyishimo byinshi bivanze n’amarira, maze anasaba umwenda uyu mukinnyi yari yambaye, awukuramo arawumuha, agenda yishimye cyane.

Iki gikorwa Cristiano yakoze, cyazamuye amarangamutima y’abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi bakunda siporo muri rusange, bemeza ko uretse kuba yitwara neza mu kibuga akigarurira imitima ya benshi, no hanze y’ikibuga ari indakemwa mu myitwarire, bamwita intwari.

Ntabwo ari ubwa mbere Cristiano akoze igikorwa nk’iki gikora ku mitima ya benshi, kubera ko kenshi arangwa n’ibikorwa by’ubugwaneza, gufasha no kwita ku bababaye.

Portugal ya Cristiano izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ikina na Serbia bakurikiranye ndetse bananganya amanota mu itsinda A.

Umwana w'umunya-Ireland mu byishimo bidasanzwe byo guhobera Cristiano

Cristiano yikuye umupira yari yambaye arawumuha

Umwana yishimiye cyane umwenda yahawe na Cristiano





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND