RFL
Kigali

Steven Gerard ufite ibigwi muri Liverpool yagizwe umutoza mushya wa Aston Villa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 15:00
0


Umunyabigwi muri Liverpool no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Steven Gerard yagizwe umutoza mushya wa Aston Villa asimbuye Dean Smith uherutse kwirukanwa.



Gerard w’imyaka 41 y’amavuko, watozaga Rangers yo muri Ecosse kuva muri kamena 2018, ni we watoranyijwe n’ubuyobozi bwa Aston Villa kugira ngo asubize ikipe ku murongo nk’uko yari imeze mu mwaka ushize w’imikino.

Uyu mutoza assize amateka akomeye muri Eccose nyuma yo guhesha igikombe cya shampiyona ikipe ya Glasgow Rangers nyuma y’imyaka icumi, akaba yarabikoze mu mwaka w’imikino wa 2020-21.

Uyu mugabo wahamagawe inshuro 114 mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice i Villa Park, akazatangira akazi ke yakira Brighton Kuwa Gatandatu utaha.

Gerrard yasimbuye Dean Smith wirukanwe azira umusaruro mubi, nyuma yo gutsindwa imikino 5 yikurikiranya.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n'igice Gerrard yagize ati: “Aston Villa ni ikipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza kandi nishimiye cyane kuba Umutoza wayo mushya.

Mu biganiro nagiranye na Nassef, Wes n’abandi bagize inama y’Ubutegetsi muri iyi kipe, bangaragarije uburyo bafite gahunda ikomeye yo gufasha ikipe gutsinda kandi niteguye kuzabafasha kugera ku ntego zabo.

Ndashaka gushimira byimazeyo abantu bose bafitanye isano na Glasgow Rangers kubera ko bampaye amahirwe yo kuyobora iyi kipe y’umupira w’amaguru ikomeye.

Kubafasha guca agahigo ko kwegukana igikombe cya shampiyona cya 55 mu mateka bizahora bifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndashaka kwifuriza abakinnyi, abakozi ndetse n’abaterankunga ibyiza by’ejo hazaza”.

Aston Villa byayisabye kwishyura Rangers miliyoni 3 z’amapawundi kugira ngo ibone Gerrard wari ukiyifitiye amasezerano, hiyongereyeho amafaranga make ku mwungiriza we Gary McAllister.

Gerrard yakiniye Liverpool inshuro 710, harimo imikino 504 ya Premier League mbere yo kwerekeza mu ikipe ya MLS LA Galaxy, aho yamaze imyaka ibiri amanika inkweto mu 2016.

Nyuma yo gukina na Brighton, Gerad azakomereza kuri Crystal Palace,Man City,Leicester na Liverpool.

Aston Villa ihagaze nabi muri Premier League nyuma y’imikino 11 imaze gukinwa kuko iri ku mwanya wa 16 n’amanota 10.

Steven Gerard yagizwe umutoza mushya wa Aston Villa

Gerard yasinye amasezerano y'imyaka ibiri n'igice muri Aston Villa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND