RFL
Kigali

Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na Canal+

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 14:15
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete icuruza amashusho ya Canal+, aho iyi kipe izajya yamamaza iyi sosiyete ku makabutura bambara.



Rayon Sports na Canal+ basinye amasezerano y’umwaka umwe bagiye gukorana, aho ku makabutura abakinnyi bazambara hazaba handitseho ijambo Canal+ igihe iyi kipe izaba yakiriye umukino cyangwa yasohotse.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinya amasezerano y’ubufatanye na Canal+. Yagize iti” Twishimiye kwakira umufatanyabikorwa wacu mushya @CanalPlusRwanda CANAL+ Rwanda izagaragara ku myambaro y'ikipe muri uyu mwaka w'imikino wa 2021/2022”.

Canal+ nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Rayon Sports, mu gihe cy’umwaka umwe.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko Uwayezu aratangaza ko Canal+ basinyanye amasezerano azamara umwaka igaragara ku myambaro y'ikipe, ikaba izatanga amafranga, ibikoresho (abakinnyi bazahabwa ifatabuguzi ry’umwaka ku bantu 45 n’ibindi bikoresho kugira ngo bajye bareba shene za canal+).

Rayon Sports izambara Canal+ ku makabutura muri uyu mwaka w’imikino kugeza urangiye.

Rayon Sports yasinye amasezerano y'ubufatanye na Canal+

Rayon Sports izajya yambara Canal+ ku makabutura

Rayon Sports izajya yambara Canal+ mu mikino yo hanze ndetse n'iyo yakiriye

Rayon Sports na Canal+ bazakorana umwaka umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND