RFL
Kigali

Rwanda Tourism Week – Icyumweru cyo kuzahura ubukerarugendo bwatsikamiwe na COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/11/2021 11:28
0


Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo no kureshya abantu benshi ngo basure u Rwanda, urwego rw’ubukerarugendo rwateguye icyumweru cyiswe Rwanda Tourism Week, ahazaganirwamo byinshi bigamije kuzahura ubukerarugendo mu Rwanda no mu karere bwabangamiwe cyane na COVID-19.



Icyo cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye bigamije kongera kumenyekanisha ubukerarugendo no gushishikariza abatuye Isi gusura u Rwanda n’Akarere muri rusange, kikaba kizatangira tariki ya 24-27 Ugushyingo 2021.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Urugaga rw’Abikorera, Aimable Rutagarama, yavuze ko hashize igihe kinini abantu benshi bazi ko mu Rwanda ibyiza nyaburanga bihaba ari Ingagi gusa, nyamara hari n’ibindi byinshi abantu banezezwa no kubibona.

Yagize ati “Icyo tugamije ubungubu, ba bakerarugendo bumvaga ko baje iminsi itatu, ine, yo gusura ingagi gusa, dusigaye dufite byinshi umuntu ashobora kuza, ko n’ibyo bakura mu bindi bihugu natwe tubifite, umuntu ashobora kuza agapanga ibiruhuko bye by’iminsi 10 no kuzamuka, byose akabikorera mu Rwanda”.

Yavuze ko iki gikorwa bateguye gikubiyemo imurikagurisha ry’ubukerarugendo rizahuza abantu baturutse mu bice bitandukanye, bakaza kureba ibyiza by’ubukerarugendo biboneka mu Rwanda, bakahahurira n’abandi bantu batandukanye.

Ibyo ngo bigahura n’uko u Rwanda rugiye kuba igicumbi cy’ingendo mpuzamahanga, ubwo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizaba kimaze kuba nyabagendwa.

Yagize ati “Amahirwe azagenda yaguka ku buryo azadufasha kumenyekanisha ibyiza birimo Kivu Belt, Nyungwe, Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibikorwa by’ubukerarugendo bigenda byiyongera umunsi ku wundi”.

“Tukumva ko natwe mu Rwanda dushobora kugira imurikagurisha ry’ubukerarugendo, rikaba igikorwa ngarukamwaka abantu bazajya bahuriramo baje kureba ibyiza by’u Rwanda, bakahahurira n’abandi bantu bakamenyana, bakabasha no kwinjira mu bukerarugendo mu karere ariko baturutse hano mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko iyi gahunda izitabirwa n’abantu bagera muri 500.

Icyumweru cy’Ubukerarugendo kandi kizanahurirana n’Umunsi Nyafurika w’Ubukerarugendo, Africa Tourism Day.

Mu Rwanda hagiye gutangizwa icyumweru cyahariwe ubukerarugendo

Abayobozi mu Ishami ry'ubukerarugendo bafata ifoto y'urwibutso

Ikiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri Serena Hotel





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND