RFL
Kigali

Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA) cyahaye u Rwanda inkunga y'ibikoresho byo kwigisha umuziki mu Rwanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/11/2021 11:07
0


Kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2021, Ikigo mpuzamahanga cy’ubutwererane cya Koreya (KOICA) mu Rwanda, cyashyikirije ikigo gishinzwe uburezi bw’ Ibanze mu Rwanda (REB) ibitabo 330 by’amahugurwa y’abarimu ku buhanga bwa piyano, piyano 2 na porogaramu imwe ya piyano ndetse n’imiti 140 yo gusukura intoki.



KOICA kandi  izatanga ibindi bitabo 225 by’amasomo ya piyano n’indi miti 360 yo gusukura intoki bizahabwa amashuri atatu abanza yigenga ari yo Saint Jacob located riri mu mujyi wa Kigali, Ngoma Primary School na Ngoma Adventist School yo mu Karere ka Huye.

Iyi mpano ishingiye ku bufatanye KOICA na Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi bw’umuziki mu Rwanda. KOICA yagiye yohereza abakorerabushake bigisha ibijyanye na muzika muri Koreya mu Rwanda, ihugura abarimu b'umuziki ku rwego rw'igihugu ndetse kandi inakora ubukangurambaga bwo kumenyekanisha umuziki mu gihugu hose ku bufatanye n'ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda.

Dr. Nelson MBARUSHIMANA, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) yavuze ko iyi nkunga izazamura ubushobozi bwo kwigisha no kwiga  umuziki mu Rwanda kubera ko integanyanyigisho zavuguruwe zishingiye ku bushobozi bw’uwiga umuziki.

Ati: "Nishimiye inkunga KOICA idahwema gutera mu burezi kandi nzi neza ko impano yatanzwe izagira uruhare mu kuzamura uburezi kuko mu gihe umuziki wigishijwe neza mu ishuri, ntugira uruhare mu kwigisha no guteza imbere imyigire gusa, ahubwo unakingura roho". 

Usibye inkunga ya KOICA mu myigire y’umuziki mu Rwanda, KOICA yagize uruhare mu iterambere rirambye ry’u Rwanda mu gutanga inkunga igenewe gufasha imishinga igamije mu guteza imbere u Rwanda mu buhinzi , Uburezi n’Ikoranabuhanga  ariko kandi yohereje abakorerabushake barenga 400 b’Abanyakoreya mu Rwanda mu nzego zitandukanye binyuze muri gahunda y’abakorerabushake, yiswe World Friends Korea kandi ishyira mu bikorwa izindi gahunda zitandukanye ziterambere kuva yashingwa mu Rwanda, 2011.


KOICA yashyikirije REB inkunga y'ibitabo 330 by'amahugurwa y'abarimu ku buhanga bwa Piyano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND