Kigali

Kigali Arena: Niyo Bosco yishimiwe mu buryo bukomeye arinzwe n’umusore ubyinisha amatuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/11/2021 19:59
0


Umuhanzi Niyo Bosco uri mu kiragano gishya, yishimiwe mu buryo bukomeye n’ibihumbi by’abantu bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie cyo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, akurikirwa ingofero na benshi.



Niyo Bosco yavuye ku rubyiniro rwa Kigali Arena mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2021 abantu batabishaka. Ndetse yarinze ava ku rubyiniro abantu bakimukomera amashyi.

Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro arinzwe na Rutambi, umusore w’amatuza uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri Youtube. Akaba n’umukinnyi wa filime.

Rutambi yabyinishaga amatuza ashingiye ku buryo indirimbo ya Niyo Bosco igenda, abantu baratungurwa bavuza akaruru k’ibyishimo, abandi bamufata amashusho n’amafoto.

Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanya nawe kuririmba.

Uyu muhanzi uri mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda, yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Ubigenza ute’. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 10 Ukuboza 2020, imwinjiza mu muziki kuva icyo gihe.

Ni yo ndirimbo ya mbere yasohoye, kuva ubwo bitangazwa ko ari gufashwa n’umunyamakuru wa Isibo Tv, Irene Murindahabi. Iyi ndirimbo yamuhaye igikundiro cyihariye binagaragazwa n’uburyo yayiteye abantu bakamwikiriza muri Kigali Arena.

Uyu muhanzi yanzitse mu ndirimbo ye nshya yise ‘Piyapuresha’ yamuhaye igikundiro kuva mu mpeshyi y’uyu mwaka, ndetse yari ihataniye ibihembo muri Kiss Summer Awards 2021.

Niyo Bosco yanaririmbye kandi indirimbo ye yise ‘Seka’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Youtube. Iri mu ndirimbo zibyinitse zizihira abanyabirori.

Uyu muhanzi yaririmbye yicurangira gitari, afashwa n’itsinda rya Neptunez Band n’abandi bamufashije kugorora ijwi rye


Umuhanzi Niyo Bosco yashyuhije ibihumbi by’abantu bakoraniye muri Kigali Arena mu kwizihiza imyaka 10 ya Bruce Melodie

Abafana bacanye telefoni zabo, bafata amafoto, Niyo Bosco aratera arikirizwa 

Niyo Bosco yagaragarijwe urukundo mu buryo budasanzwe


Rutambi uzwi ku mbuga nkoranyambaga yabyinishaga amatuza uko Niyo Bosco yabaga arimo araririmba 

Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music yitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie


Abanyamakuru ba RBA Gloria Mukamabano na Paul Rutikanga bitabiriye igitaramo cy’imyaka 10 cya Bruce Melodie 



Imbaga y'abantu yacanye amatoroshi ya telefoni bishimira Niyo Bosco 

Niyo Bosco yarinze ava ku rubyiniro abantu bagikoma amashyi


Umuhanzi Mike Kayihura mbere y'uko ajya ku rubyiniro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND