Kera kabaye, umunyezamu Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu kazi mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’amezi atanu yaranze gukora kubera amafaranga yasabaga atari yarahawe.
Uyu
munyezamu uri mu bafite impano zihariye mu mupira w’amaguru, yemeye kugaruka mu
myitozo ya Rayon Sports nyuma yo guhabwa miliyoni enye z’amanyarwanda.
Amakuru
Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y’iyi kipe, avuga ko Kwizera Olivier
yagombaga guhabwa miliyoni 8 z’amanyarwanda, gusa Rayon Sports yamwishyuyemo
kimwe cya kabiri andi izayamuha mu mpera z’Ugushyingo 2021, nawe yemera
gusubira mu kazi.
Mu
gihe byarenga uku kwezi k’Ugushyingo Kwizera Olivier atari yahabwa izindi
miliyoni enye zisigaye, yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azahita ahagarika
akazi.
Mu kiganiro
Urukiko rw’ubujurire cya Fine FM, Sam Karenzi yavuze ko Kwizera Olivier
yamereye Rayon Sport kugaruka mu myitozo nyuma yo kwishyurwa kimwe cya Kabiri
cy’amafaranga yayisabye.
Kwizera
Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013,
yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.
Mu
Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi
atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo
yabarizwagamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.
Tariki
ya 4 Kamena 2021, Kwizera Olivier yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo
gukoresha urumogi, nyuma yo gufungurwa ku itariki ya 22 Nyakanga yasezeye
umupira w’amaguru, tariki ya 12 Kanama yisubiyeho agaruka muri ruhago ahita
ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu aza kuyirukanwamo tariki ya 20 Kanama 2021.
Kwizera
Olivier yaherukaga mu kazi ka Rayon Sports muri Gicurasi 2021, ku mukino wabereye
i Bugesera iyi kipe yanganyijemo na Gasogi United 1-1.
Kwizera Olivier yemeye gusubira mu kazi muri Rayon Sports nyuma y'amezi atanu
TANGA IGITECYEREZO