Abaramyi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bagiye guhurira mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena nyuma y’amasengesho yabahuje kuri uyu wa gatatu, aho basengeye igihugu ndetse basengera n’igikorwa bahuriyemo.
Abahanzi bahuriye muri Rwanda Gospel Stars Live kuri uyu wa gatatu tariki 03 Ugushyingo 2022, aho bakoze amasengesho y’umunsi umwe, aya masengesho yari agamije gushima Imana aho bagejeje bategura ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live ndetse no gusaba Imana ngo ibahe imbaraga zo gutegura ibiri imbere cyane ko ari nabyo bikomeye.
Amakuru yizewe aturuka mu bategura iki gikorwa bavuga ko nyuma y’itariki 15 Ugushyingo 2021, aribwo ibitaramo bya live bizatambuka kuri television ya KC2.
Mike Karangwa, umwe mu bayobozi muri Rwanda Gospel Stars Live akaba ari nawe project manager, yabwiye abahanzi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko imibare y’abanyarwanda bafite agahinda gakabije ikomeje kwiyongera, bivuze ko ari ikiraka ku bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuko indirimbo zabo zifasha benshi kugarura ibyiringiro ndetse zigatanga n’ihumure.
Gaby Kamanzi ni umwe mubitabiriye amasengesho
Aya masengesho kandi yitabiriwe n’abayobozi guturuka muri Sanlam ndetse bavuze ko Sanlam izabashyigikira ibatera inkunga, ngo kuko bizeye badashidikanya ko gukorana n’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza byatuma ibikorwa bya Sanlam birushaho kumenyekana kandi bikagera kure, mu gihe kandi Sanlam yamaze gutanga code ku muntu wese wifuza gushyigikira abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yayikoresha agura ubwishingizi ku mashami yose ya Sanlam kandi nta mafaranga yongeye ku kiguzi gisazwe.
Ibiganiro bigamije gusinyana amasezerano y’ibi bigo byombi ngo bigeze kure
Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi bitabiriye amasengesho
Kandi ngo birashoboka cyane ko umuhanzi uzatwara igihembo ashobora no kuzaba ‘Brand ambassador’, akajya yamamariza Sanlam mu gihe runaka.
Igitaramo giteganyijwe ko kizaba tariki 02 Mutarama 2022 muri Kigali Arena, mu gitaramo Rwanda Gospel yise gushimira Imana ko yarinze umwaka wa 2021 ndetse no gusengera 2022 ari nabwo abahanzi bazahabwa ibihembo bitandukanye, ariko uwahize abandi akazahebwa miliyoni zirindwi(7).
James na Daniella ni bamwe mu baramyi bitabiriye amasengesho
Nyiringabo Diallo, umuyobozi muri Sanlam ni umwe mu baganirije abahanzi
Muneza Patrick ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Sanlam yaganirije abahanzi ndetse abasobanurira n'inyungu ziri muri Sanlam
Dj Spin ni nawe wari umusangiza w'amagambo
Mike Karangwa ni umwe mu basobanuye byimbitse iki gikorwa intego yacyo
TANGA IGITECYEREZO