Kigali

Amafoto utabonye ya Miss Darlène n'umukunzi we Christian y'umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2021 15:22
0


Mu gihe habura iminsi micye ngo basezeranye kubana akaramata, Miss Gasana Darlène n'umukunzi we Christian bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye mu minsi micye ishize. Aba bombi bagiye kubana ubuziraherezo nyuma y'imyaka 8 bamaze bakundana nk'uko Miss Darlène yabitangarije InyaRwanda.com.



Gasana Darlène Edna, yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 ndetse akaba yaranambitswe ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ryigisha iby’ubukungu n’ubucuruzi, CBE, yahoze yitwa SFB. Tariki 04/04/2021 ni bwo yasabwe n'umukunzi we Christian kuzamubera umugore, nuko uyu mukobwa ntiyazuyaza ahita avuga YEGO. Kuva uwo munsi, imyiteguro y'ubukwe yahise itangira, maze kuwa 03 Ukwakira 2021 Miss Gasana akorerwa ibirori byo gusezera urungano.

Kuri ubu amakuru mashya kuri iyi 'Couple' ni uko bamaze gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabaye tariki 30 Ukwakira 2021 nk'uko amakuru yizewe agera ku InyaRwanda.com abihamya. Miss Darlene yari aberewe cyane muri 'Style' Nyafurika. Amafoto menshi bifotoje nyuma yo gusezerana, agaragaza Miss Darlene arebana akana ko mu jisho n'umukunzi we, ubona buri umwe afitiye undi ubwuzu.


Miss Darlene yemeye kuba umugore wa Christian mu buryo bwemewe n'amategeko

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, ariko nawe yari mu bakobwa bahabwaga amahirwe muri aya marushanwa ndetse yanegukanye ikamba ry’umukobwa w’intangarugero mu mibanire n’abandi (Miss Congeniality). Nyuma y'iryo rushanwa yahise yitabira irushanwa rya Miss CBE, ndetse aza kuryegukana.

Mu kiganiro Miss Gasana Darlene aherutse kugirana na InyaRwanda.com yadutangarije ko umusore wamwambitse impeta bamaze imyaka 8 bakundana. Urukundo rw'aba bombi ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone n'ubwo bamaranye igihe kingana gutya. Biteganyijwe ko Miss Darlene na Christian bazasezerana imbere y'Imana mu muhango uzaba tariki 26 Ugushyingo 2021 nk'uko bigaragara ku mpapuro z'ubutumire.


Christian yemeye kuba umugabo wa Miss Darlene mu buryo bwemewe n'amategeko


Miss Darlene mu birori yakorewe mu gihe gishize byo gusezera urungano


Darlene na Christian barebana akana ko mu jisho

"Reka ngutokore mukunzi!"

Buri umwe atindiwe n'itariki y'ubukwe maze bakibanira ubuziraherezo

Darlene akunda kwambara nk'umunyafurikakazi kandi biramubera

Umusaruro w'imyaka 8 bamaze bakundana ni ukwibanira iteka bateteshanya


Ijuru rito! Ibyishimo byari byose kuri Darlene na Christian nyuma yo gusezerana mu Murenge

Miss Darlene yarushinze n'umusore wanyuze umutima we

Christian umusore wegukanye umutima wa Miss Darlene


Imiryango yari yagiye gushyigikira Darlene na Christian

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE UBWO DARLENE YAMBIKWAGA IMPETA

Bagiye kurushinga nyuma y'imyaka 8 bamaze bari mu munyenga w'urukundo

Miss Darlene n'umukunzi we Christian bagiye kurushinga

AMAFOTO: Shane Costt - Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND