Nyuma yo gutsindira mu Butaliyani ku kibuga cya Atalanta ibitego bibiri by’amateka mu mwuga we, rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yahishuye ko yagaruwe muri Manchester United no kongera kubaka ibigwi mu ikipe asanzwe afitemo amateka akomeye.
Byari
ibirori bikomeye cyane mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Ugushyingo,
ku kibuga Atleti Azzurri d’Italia cya Atalanta, nyuma yo kuhanganyiriza ibitego
2-2 na Manchester United muri Champions League, mu mukino Cristiano
yashimangiye ko akiri ku isonga muri ruhago ku Isi.
Wari
umukino ugoye cyane Manchester United yari ku kibuga cya Atalanta, nyuma y’uko
Josip abatsinze igitego cya mbere ku munota wa 12 gusa, ariko Cristiano aza
kwishyura ku munota wa 45 igice cya mbere kigana ku musozo, amakipe ajya
kuruhuka anganya 1-1.
Igice
cya kabiri kimaze iminota 11 gitangiye, Manchester United yongeye kwinjizwa
igitego cya kabiri cyatsinzwe na Duvan Zapata ku burangare bwa ba myugariro b’iyi
kipe, byatumye bajya ku gitutu cyo gushaka kwishyura kuko gutakaza uyu mukino
byari kubashyira ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda.
Mu
gihe abafana ba Manchester bari batangiye kwiheba bazi ko batakaje umukino, mu
minota yari yongewe kuri 90 isanzwe y’umukino, Cristiano yatsinze igitego cya
kabiri cyatumye Manchester United ikura inota ry’ingenzi mu Butaliyani bakesha
rutahizamu waguzwe mu mpeshyi avuye muri Juventus.
Nyuma
y’umukino, Cristiano yari amaze gushimangira ko akiri nimero ya mbere ku Isi
muri ruhago ndetse anatanga ubutumwa ku bamushidikanyaho kubera imyaka ye,
yagize ati:
“Iyi
niyo mpamvu yatumye ngaruka aha, nari nkumbuye iyi kipe cyane, nakoze amateka
akomeye muri iyi kipe kandi ndashaka kongera kubikora”.
Umutoza
Ole Gunner, yavuze ko Cristiano na Michael Jordan ari bamwe nta tandukaniro
bafite, kubera ko batajya barekura ngo bacike intege, ahubwo bakomeza gusunika
kugeza besheje umuhigo bihaye, nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwabo.
Uyu
mutoza kandi yaboneyeho kuvuga ko ikipe atoza ikeneye gukorwamo impinduka nke
ubundi umusaruro ukaboneka ku bwinshi.
Rio Ferdinand
wabaye kapiteni wa Manchester United igihe kirekire yavuze ko Cristiano ari
umukinnyi udasanzwe kuko akora iby’ingenzi mu gihe cya nyacyo, afasha ikipe
gukina no gutsinda kandi ko akora cyane mu kibuga, akab ari umukinnyi
wagutsindira mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa ku kibuga cyose.
Nyuma yo kunganyiriza mu Butaliyani na Atlanta, Manchester United iyoboye itsinda F n’amanota
arindwi inganya na Villarreal iyikurikiye mu gihe Atalanta ari iya gatatu n’amanota
atanu, Young Boys ikaba ifite amanota atatu.
Cristiano yatsindiye ibitego bibiri mu Butaliyani afasha Man.United kuyobora itsinda
TANGA IGITECYEREZO