Kigali

Bienvenue Redemptus na Fiona Mbabazi basezeye kuri RBA (Ivuguruye)

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/11/2021 8:37
0


Abanyamakuru Bienvenue Redemptus na Fiona Mbabazi basezeye mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze bakora.



Bienvenue Redemptus wari usanzwe asoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda, yemereye INYARWANDA ko yasezeye muri RBA. Ni mu gihe Fiona Mbabazi yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yasezeye kuri RBA. Aba banyamakuru batangaje ko bamaze gusezera muri RBA mu gihe hashize igihe Basile Uwimana uzwi mu biganiro bitandukanye kuri Televiziyo y’u Rwanda nawe asezeye.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021, Fiona Mbabazi yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko yashyize akadomo ku rugendo rwe rw’itangazamakuru yari amazemo mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Uyu munyamakuru yavuze ko imyaka 11 ishize ari mu itangazamakuru, kandi ko ari urugendo rw’urwibutso. Avuga ko igihe kigeze kugira ngo afate ikiruhuko ‘mvumbure ibindi bishya’.

Ashima Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Arthur Asiime ndetse n’Umuyobozi wungirije w’iki kigo, Madame Uwanyiligira bamuteye imbaraga, bamugira inama kandi baramwumva muri uru rugendo.

Uyu mugore yashimye abanyamakuru bagenzi be bamufashije ‘kuba uwo ari we uyu munsi’, ashimira abakurikiranaga ibiganiro n’amakuru yakoraga bamushyigikira mu rugendo rwose yari amaze kuri Televiziyo y’u Rwanda. 

Yavuze ko “RBA izakomeza kuba mu rugo ariko ubu niteguye kwaguka, kwiga no kureba icyo iy’isi y’indi itanga.”  Uyu mugore wize muri Kenya, itangazamakuru yaritangiriye kuri Flash Fm mu 2009, akorera Tv10 kuva mu 2012 kugera mu 2015.


Fiona yatangiye gukorera RBA kuva muri Kanama 2015. Afite ubumenyi n’uburambe mu itangazamakuru ry’amashusho n’amajwi. Azwi kandi mu kuyobora ibiganiro, gutegura ibikorwa bitandukanye n’ibindi.


Bienvenue Redemptus yemeje ko yamaze gusezera mu Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA yatangiye gukorera kuva mu 2012


Fiona Mbabazi wavugaga amakuru mu rurimi rw’Icyongereza kuri RBA yasezeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND