RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hateguwe inama ku ndwara zitandura (NCDs)

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:2/11/2021 8:33
0


Hagamijwe gukumira no guhashya indwara zitandura, ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda, Rwanda NCD Alliance ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), hateguwe inama yiga ku ndwara zitandura ku rwego rw’igihugu.



Iyi nama izamara iminsi ibiri kuva kuwa 25 kugeza kuwa 26 Ugushyingo 2021, ikazahuriza hamwe abashyiraho politiki n’amategeko, inzobere mu buzima, abashakashatsi, sosiyete sivile, abikorera, imiryango mpuzamahanga ndetse n’ababana n’indwara zitandura. Iyi nama ikaba izabera muri Lemigo Hotel.


Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda, Rwanda NCD Alliance ku bufatanye na RBC ku ishusho rusange y’indwara zitandura n’ubuvuzi rusange mu Rwanda, ndetse no ku ngingo ya 3 mu ntego z’iterambere rirambye (SGDs) zashyizweho n’Umuryango w’Abibumye (UN) ishimangira uruhare rwa buri gihugu mu kugabanya imfu ziterwa n’indwara zitandura ku kigero cya ⅓ bitarenze muri 2030; hashyizweho insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti “Ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu kwita ku ndwara zitandura n’ubuvuzi kuri bose”.

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, bugaragaza ko mu Rwanda 44% by’impfu zituruka ku ndwara zitandura (WHO, 2016). Abenshi muri aba bakaba barahitanwe nazo bataramenya ko bazirwaye mu gihe abandi bahitanwe nazo batarivuza. Ibi byose bigaragaza ubufatanye bukenewe mu gukumira, guhashya ndetse no gukora ubuvugizi ku ndwara zitandura.

Abazitabira iyi nama bazarebera hamwe uruhare rw’inzego zitandukanye mu guhashya no gukumira indwara zitandura nk’imwe mu ntambwe zikomeye mu gushyira mu bikorwa igenamigambi rya “National Strategy and Costed Action Plan for the Prevention and Control of Non-Communicable diseases in Rwanda 2020-2025”. Bazigira hamwe kandi ingaruka z’indwara zitandura, ingamba zinyuranye ku buvuzi kuri bose, isano y’indwara zitandura n’izandura, uburyo bwo kwirinda indwara zitandura, isano iri hagati y’imihindagurikire y’isi n’indwara zitandura n’uburyo imishinga yita ku ndwara zitandura yaterwa inkunga.

Byitezwe ko iyi nama izagira uruhare rukomeye mu kongera imyumvire y’inzego zitandukanye mu guhashya indwara zitandura. Izafasha kandi ababana n’indwara zitandura gushimangira uruhare rwabo mu gukemura ibibazo biterwa n’izi ndwara no kurushaho kumvikanisha ijwi ryabo. Abazitabira iyi nama imbonankubone (physically) ni abatumiwe, naho kuyitabira hakoreshejwe iya kure (virtual) bisaba kwiyandikisha ungute HANO Iyi nama kandi izanyuzwa no ku murongo wa YouTube no ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda NCD Alliance.


Hagiye kuba inama yiga ku ndwara zitandura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND