RFL
Kigali

Djibouti yateye ipine ibyo kwakira CECAFA isigaje ukwezi igatangira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2021 20:44
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Djibouti ryatangaje ko iki gihugu kitacyacyiriye irushanwa rya CECAFA Women’s Challenge Cup 2021 riteganyijwe gutangira mu Ukuboza kubera ikibazo cy’ibibuga.



Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Djibouti, Youssouf Ahmed Mahamoud, yamenyesheje ubuyobozi bwa CECAFA mu ibaruwa yabandikiye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021.

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera kuri El Hadj Hassan Gouled Stadium guhera tariki ya 03-18 Ukuboza 2021.

Mu ibaruwa ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Djibouti bwandikiye CECAFA, ryagize riti”Tubabajwe no kubamenyesha ko inama nyobozi yateranye ku wa 26 Ukwakira 2021, yanzuye ko irushanwa rya CECAFA mu bagore ryagombaga kubera muri Djibouti guhera tariki ya 03-18 Ukuboza 2021, iki gihugu kitazaryakira kubera isanwa ry’ikibuga cya El Hadj Hassan Gouled Stadium”.

CECAFA yatangaje ko inama ya komite nyobozi igiye guterana vuba igashaka undi munyamuryango uzakira iri rushanwa nta gihindutse ku gihe rigomba kubera.

Ikipe y’igihugu ya Kenya mu bagore niyo ifite igikombe cya CECAFA giheruka gukinwa mu 2019, kikaba cyarabereye i Dar es Salaam muri Tanzania nyuma yo gutsinda iki gihugu cyari cyakiriye iri rushanwa ku mukino wa nyuma.

Kenya niyo yegukanye igikombe giheruka gukinirwa muri Tanzania mu 2019





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND