RFL
Kigali

Ifoto y’umwana muto wagiye gutegera Cristiano ku myitozo yazamuye amarangamutima ya benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2021 17:52
0


Rutahizamu w’umunya-Portugal ukinira Manchester United, yakorewe agashya n’umwana muto uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 9-12, ubwo yajyaga hafi y’ikibuga cya Carrington Manchester United ikoreraho imyitozo, kugira ngo abonane na Cristiano akunda yihebeye, yifuza kumera nkawe.Uyu mwana wari wambaye umwambaro wa Manchester United wanditseho Cristiano na nimero 7, yari yitwaje icyapa kiriho ifoto ya Cristiano muri Manchester, hasi hariho ibendera ry’igihugu cya Portugal.

Si ibyo gusa kuko uyu mwana yari yambaye furari mu ijosi iriho ifoto ya Cristiano.

Cristiano wari mu modoka ye, yakubise amaso uyu mwana wifuzaga ko bifotozanya, maze ashyira imodoka ku ruhande bafata amafoto bari kumwe.

Uyu mwana muto wari waturutse mu rugo afite intego yo kubona Cristiano ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, imbonankubone, yashimishijwe n’igihe kitari kirekire yamaranye na Cristiano avuga ko yavutse akunda, akura amukunda, bityo ko yifuza kuzamera nkawe ndetse agakora nk’ibye.

Ntabwo ari ubwa mbere abafana ba Cristiano bahagarika imodoka ye kugira ngo bifotozanye, kuko usanga mu bihe bitandukanye ifoto ye yifuzwa n’ingeri zitandukanye.

Ababonye iyi foto biganjemo abafana ba Manchester United, bavuze ko uyu mukinnyi asanzwe ari inshuti ya buri wese by'umwihariko abana kuko nabo bamukunda cyane ndetse bamufata nk'icyitegererezo, bakaba bifuza kumera nkawe ndetse bakore nk'ibyo akora. 

Cristiano asanzwe  afite umutima utabara ndetse unafasha kubera ko hari imiryango itandukanye atera inkunga ndetse akaba anatanga amaraso buri gihe yo gutabara abababaye.

Cristiano na bagenzi be bakinana muri Manchester United, bakomeje imyitozo bitegura umukino wa shampiyona bafite ku wa gatandatu, aho bazajya gusura Tottenham Hotspurs nayo ihagaze nabi muri iyi minsi ishaka kugaruka mu murongo w’intsinzi.

Ifoto ya Cristiano n'umufana we ukiri muto yazamuye amarangamutima ya benshi


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND