RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangaje ko ikibazo cya internet n'amarezo acika kigiye kuba amateka-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/10/2021 17:42
0


MTN Rwanda, sosiyete ya mbere y'itumanaho mu Rwanda yatangaje ko ikibazo cya internet n'amarezo acika kigiye kuba amateka. Mu kiganiro iyi sosiyete yagiranye n'itangazamakuru yatangaje ko imirimo ijyanye n'amavugurura kuri ibi bibazo byari bimaze iminsi bigaragazwa n'abakiriya bayo igeze kure ku buryo ibi bigiye kuba amateka.



Iki kiganiro cyabereye muri Marriott hotel kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukwakira 2021. Mitwa kaemba Ng'ambi, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda yabanje gusaba uhagarariye imari muri iki kigo, uhagarariye ishami rya MTN Mobile Money, ndetse n'uhagarariye tekinike kubanza kugira icyo bavuga bakagaragaza uko ibintu bihagaze muri uyu mwaka.


Mitwa umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda

Mark Nkurunziza ushinzwe imari muri iki kigo, yavuze ko iki gihembwe cya gatatu [amezi 9] ukigereranyije n'icy'umwaka ushize babara bagasanga barungutse abandi bafatabuguzi ibihumbi magana atanu; muri aba, ibihumbi magana ane akaba aribo bakoresha internet. Kugeza ubu abafatabuguzi ba MTN mu Rwanda, yagaragaje ko ari miliyoni esheshatu na magana ane mu gihe muri aba abakoresha internet imaze iminsi ivugwamo ibibazo ari miliyoni 2 .


Mark Nkurunziza ushinzwe imari muri MTN

Yaboneyeho gutangaza ko iki kigo muri uyu mwaka kinjije miliyari ijana na mirongo itatu n'enye wakuramo ayo batanze mu kunoza akazi, imisoro  n'ibindi ugasanga iyo bagereranyije n'umwaka ushize bariyongeyeho 9%, bakaba bahagaze kuri miliyari 14 n'ibice bine.


Iki kiganiro kitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye 

Musugi Jean Paul uhagarariye ishami rya MTN Mobile Money, nawe yavuze ko bageze kuri byinshi muri iki gihembwe cya gatatu birimo ibijyanye na serivise z'inguzanyo, kwiteganyiriza, iza bank  n'ibindi bifasha abanyarwanda ndetse yongeraho ko bifuza no kwagura izi serivise.


Musugi Jean Paul 

Gakwerere Eugene ishinzwe ibya tekiniki, atabiciye ku ruhande yavuze ko uyu mwaka batangiye bafite ibibazo nka bitatu, arabigaragaza ati"Uyu mwaka twatangiye dufite ibibazo nka bitatu harimo ko uhamagara umuntu ntimuvugane neza wamuhamagara byacamo bigacika, wakoresha internet ntiyihute". Ibi bibazo yagaragaje atabiciye ku ruhande, byabereye imbogamizi zikomeye abafatabuguzi ba MTN Rwanda muri uyu mwaka ndetse bigera n’aho RURA  ibaha igihe ntaregwa cyo kubikemura.


Gakwerere Eugene ushinzwe ibya tekinike muri MTN Rwanda

Muri iki kiganiro, umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Gakwerere Eugene igihe ibi bibazo bizakemukira ndetse amusaba no kugaragaza igihe ntarengwa. Mu gusubiza  Eugene yagize ati"Twagize ibibazo bitandukanye nk’uko nabikubwiye, harimo nk'icyo ngicyo cyo guhamagara, hari no guhamagara bigacika, hari ahatagera rezo ni ukuvuga ko bisaba ko umuntu ‘yidepurasa’ akajya ahandi cyangwa se akurira igiti nk'uko abantu bajya babivuga,  hakabamo na internet igenda buhoro. Ibyo ni ibibazo twamaze kubona tubifatira ingamba, ikizere naguha nk’uko ubajije ni uko ngira ngo nawe umbere ambasaderi ku banyarwanda ibyo bibazo ni amateka".

Yakomeje agira ati" Ngira ngo nta n’ubwo bigera umwaka utaha, turagera ku musozo w'uno mwaka ku kigero cya 80% bikemutse ariko umwaka utaha njye ndakibaza niba nzaba nkifite akazi! Umwaka utaha rwose ni amateka ibi bibazo tuvuga, yaba abantu bagihagarara ku musozi, burira ibiti abinjira  mu cyumba kimwe cyangwa se muri salon kugirango babashe guhamagara. Ibyo ni amateka kugeza nibura mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka utaha, bizaba ari amateka ".

Yashimangiye ko ibibazo byari byabaye babifatiye ingamba ati" Ibibazo byose byari byabaye ni ibibazo tekinike bibaho ariko n'ingamba twamaze  gufata tubifashijwemo n'abandi bafatanyabikorwa nka kiriya kigo bita RURA n'abandi nka minisiteri y'ikoranabuhanga " . Yashimangiye ko bafata izi ngamba bihaye igihe cy'amezi 18 ku buryo mu kwezi kwa 6 umwaka utaha ibi bibazo bizaba byakemutse burundu.


Eugene niwe wabajijwe ibibazo byinshi bishingiye ku ‘marezo’ acika na internet

Undi munyamakuru ibi yabihuje n'amatariki ntarengwa RURA yari yatanze ibasaba gukemura ibibazo nk'ibi twagarutseho bitarenze tariki 29 Ukwakira 2021 muri Kigali, amubaza niba barubahirije ibyo basabwe. Yamusubije avuga ko muri Kigali ibyo  basabwe byakozwe ati"i Kigali niho twashyize imbaraga ibyo twakoze byo ni byinshi atari ukuvuga gusa ko dukora, tujyana na ririya tangazo rya RURA rya 29 z' ukwa 10 tubikorere abanyarwanda. Ntabwo tubikorera ama deadline".

Yemeje ko bamaze kuzenguruka imirenge 35 yo mu mugi wa kigali bashakisha aho ibibazo biri, bakaba barasanze hakenewe iminara mishya 34 bakaba bari kuvugana na RURA kugira ngo ibahe ibyangombwa ku buryo mu kwezi kwa gatandatu iyi minara izaba yaruzuye. Cyakora kugeza ubu, yavuze ko hari byinshi bimaze gukorwa ati"Kuva uyu mwaka utangiye kugeza uyu munsi hakozwe ibintu byinshi kugira ngo dukemure ibi bibazo. 

Ibyakozwe rero harimo gusakaza iminara hirya no hino uyu munsi wa none tumaze kongeraho iminara 103 ubwo ndavuga muri kigali yaba muburasirazuba, iburengerazuba, no mu majyepfo no mu manjyaruguru tumaze kongera ubushobozi bw'iminara isanzwe kugira ngo abafatabuguzi bacu babone serivise nziza ku minara igera ku 180 ubwo ni ukuvuga iminara yari isanzweho tuyongerera ubushobozi".

Yavuze ko ibi byakozwe kubafatabuguzi bafite telefone zigezweho ndetse yongeraho ko n’abafite izisanzwe babazirikanye bakongerera ubushobozi iminara igera kuri 82. Yibukije abantu ko mu bindi bavuguruye ari ibijyanye na 4G asaba buri wese ufite telefone ijyanye n'igihe kugana ahari ishami rya MTN bakamuhindurira agahabwa SIM card ya 4G kugira ngo arusheho kubona internet yihuta.

Muri iki kiganiro ibyagarutsweho cyane ni ibijyanye n'ibibazo bya internet na rezo zicikagurika ariko byose bavuze ko bigiye kuba amateka.


Abanyamakuru batandukanye bibanze kuri ibi bibazo by'ama rezo na internet, aha uyu yabazaga ibijyanye n'ama rezo akunze gucika ahegereye imipaka






Bamwe mu bakozi ba MTN bari bahari 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND