RFL
Kigali

Brazil na Argentine mu bihugu byateye utwatsi icyifuzo cya FIFA cyo gukina igikombe cy’Isi buri myaka ibiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2021 10:57
0


Ibihugu icumi (10) byo muri Amerika y’Epfo birangajwe imbere na Brazil na Argentine, byakuriye inzira ku murima Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi ‘FIFA’ ku cyifuzo yatanze cy'uko igikombe cy’Isi cyajya gikinwa buri myaka ibiri aho kuba buri myaka ine, bishimangira ko bitazigera na rimwe byitabira iri rushanwa.



FIFA yatanze icyifuzo ko hahindurwa uburyo amwe mu marushanwa itegura yakinwaga haherewe ku gikombe cy’Isi cyabaga mu myaka ine kikajya kiba buri myaka ibiri, gusa inzego zitandukanye ku migabane itandukanye yamaganiye kure icyo cyifuzo.

Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal, kuri ubu ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA ni we wahawe inshingano ku ivugururwa ry’igikombe cy’Isi niba byashoboka, aho agenda akusanya ibitekerezo biva mu bice bitandukanye, bizaganirwaho mu nteko rusange ya FIFA iteganyijwe mu Ukuboza.

Ku ikubitiro impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’, European Leagues, Komite Olempike mpuzamahanga ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru zamaze kwamagana iki cyifuzo bavuga ko ntacyo cyaba kije gufasha umupira w’amaguru.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, muri Paraguay habereye inama yahuje ibihugu byo muri Amerika y’Epfo byibumbiye muri ‘CONMEBOL’ biganira ku cyifuzo cya FIFA cyo guhindura uburyo igikombe cy’Isi cyajya gikinwa mu myaka ibiri kivuye ku myaka ine.

Ibihugu 10 byose biri muri uyu muryango, biyobowe na Brazil na Argentine bateye utwatsi iki cyifuzo ndetse banashimangira ko uyu mushinga wemejwe, batakongera kwitabira na rimwe igikombe cy’Isi.

Mu itangazo CONMEBOL yasohoye nyuma y’iyi nama yagize iti”Nta mpamvu igaragara ihari, nta nyungu nta n’ubusobanuro buhari ku cyifuzo cyatanzwe na FIFA”.

“Ibihugu byose 10 bigize CONMEBOL byemeje ko bitazitabira igikombe cy’Isi kizategurwa buri myaka ibiri”.

“CONMEBOL ishyigikiye uburyo igikombe cy’Isi gikinwa ubu, amategeko n’uburyo bikorwamo byagaragaje ko bitanga umusaruro ufatika mu guteza imbere umupira w’amaguru no kugaragaza impano z’abakinnyi”.

Abahagarariye Premier League, EFL na SPFL bari mu bamaganye icyifuzo cya FIFA, bavuga ko nta tandukaniro ryaba rihari hagati y’ikipe y’igihugu na Club isanzwe ikina shampiyona.

Mu Ukuboza 2021, FIFA yateguye inama yagutse izaganirwamo imishinga itandukanye yashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru, ndetse hakazaganirwamo n’iki cyifuzo cya FIFA cyo guhindura uburyo igikombe cy’Isi cyakinwagamo kikava ku myaka ine kikajya gikinwa buri myaka ibiri. 

Brazil na Argentine mu bihugu byahakanye ko bitazitabira igikombe cy'Isi gikinwe buri myaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND