Nyuma yo kubona ko nta cyerekezo Manchester United ifite mu gihe cyose yaba igitozwa na Ole Gunner Solskjær, rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yagaragaje ko ari mu bakinnyi b’iyi kipe bifuza impinduka hakaza umutoza mushya ariko agira inama abakinnyi bagenzi be kudasuzugura ibyo Ole ababwira kugeza umutoza mushya ahageze.
Nyuma
y’umusaruro mubi umaze igihe muri Manchester United, ahanini ugaruka ku mutwe w’umutoza
Ole ushinjwa kutamenya gukinisha neza abakinnyi afite ngo ababyaze umusaruro
binatiuma ikipe itsindwa umusubirizo, umwuka mubi warazamutse mu rwambariro rw’iyi
kipe ariko Cristiano nk’umukinnyi mukuru akomeje kugerageza guhosha no kugira
inama bagenzi be mu gihe bagitegereje umwanzuro ndakuko w’ubuyobozi bw’iyi
kipe.
Cristiano
yabwiye bagenzi be bakinana kutivumbura cyangwa kwanga gukora ibyo umutoza Ole
ababwiye gukora kugeza umutoza mushya ageze Old Traford gusimbura Solskjær ukomeje
kugorwa n’iminsi i Manchester.
Ibi
Cristiano yabibwiye bagenzi be nyuma yo kubona ko urwambariro rwa Manchester
United rwajemo akavuyo bamwe batacyumvira umutoza Ole ndetse no kubashyira ku
murongo byamunaniye nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Liverpool ibitego 5-0 muri
Premier League.
Umwe
mu bakinnyi ba Manchester United batatangajwe amazina, yagize ati”Ndatekereza ko
nitumara kubona umutoza mushya ikintu cya mbere azahita akora, ni ukugira
Cristiano kapiteni wa Manchester United”.
Nyuma
yo gutsindwa na Liverpool ibitego 5-0 i Old Traford, mu nama yahuje abakinnyi b’iyi
kipe n’umutoza, bamubajije ukuntu bayoborwa na Harry Maguire nka kapiteni,
Cristiano, De Gea n’abandi bari mu ikipe.
Ikindi
cyagaragaye mu cyumweru gishize muri Manchester United, ni ukutumvikana kwa Ole
na Edinson Cavani wari ugiye kwinjira mu kibuga asimbuye nyuma yuko Man.United
yari yabonye ikarita itukura, Ole akamusaba ko bakina uburyo bwa 4-4-2, kandi
hari umukinnyi wamaze gusohoka mu kibuga, ibyo byagaragaye nabi mu maso y’abafana
ba Manchester United.
Magingo
aya umwanzuro wo kwiriukana Ole ushobora kuzafatwa ku Cyumweru nyuma y’umusaruro
uzaba wavuye ku mukino Tottenham Hotspurs izakiramo Manchester United.
Nyuma
y’imikino 9 imaze gukinwa muri Premier League uyu mwaka, Manchester United iri
ku mwanya wa Karindwi n’amanota 14.
Cristiano mu nzira zo kongera kwambara igitambaro cya kapiteni wa Manchester United
TANGA IGITECYEREZO