RFL
Kigali

Cristiano ushobora kugirwa Kapiteni wa Manchester United ari mu bakinnyi bifuza umutoza mushya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2021 10:07
0


Nyuma yo kubona ko nta cyerekezo Manchester United ifite mu gihe cyose yaba igitozwa na Ole Gunner Solskjær, rutahizamu w’umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yagaragaje ko ari mu bakinnyi b’iyi kipe bifuza impinduka hakaza umutoza mushya ariko agira inama abakinnyi bagenzi be kudasuzugura ibyo Ole ababwira kugeza umutoza mushya ahageze.



Nyuma y’umusaruro mubi umaze igihe muri Manchester United, ahanini ugaruka ku mutwe w’umutoza Ole ushinjwa kutamenya gukinisha neza abakinnyi afite ngo ababyaze umusaruro binatiuma ikipe itsindwa umusubirizo, umwuka mubi warazamutse mu rwambariro rw’iyi kipe ariko Cristiano nk’umukinnyi mukuru akomeje kugerageza guhosha no kugira inama bagenzi be mu gihe bagitegereje umwanzuro ndakuko w’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Cristiano yabwiye bagenzi be bakinana kutivumbura cyangwa kwanga gukora ibyo umutoza Ole ababwiye gukora kugeza umutoza mushya ageze Old Traford gusimbura Solskjær ukomeje kugorwa n’iminsi i Manchester.

Ibi Cristiano yabibwiye bagenzi be nyuma yo kubona ko urwambariro rwa Manchester United rwajemo akavuyo bamwe batacyumvira umutoza Ole ndetse no kubashyira ku murongo byamunaniye nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Liverpool ibitego 5-0 muri Premier League.

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United batatangajwe amazina, yagize ati”Ndatekereza ko nitumara kubona umutoza mushya ikintu cya mbere azahita akora, ni ukugira Cristiano kapiteni wa Manchester United”.

Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 5-0 i Old Traford, mu nama yahuje abakinnyi b’iyi kipe n’umutoza, bamubajije ukuntu bayoborwa na Harry Maguire nka kapiteni, Cristiano, De Gea n’abandi bari mu ikipe.

Ikindi cyagaragaye mu cyumweru gishize muri Manchester United, ni ukutumvikana kwa Ole na Edinson Cavani wari ugiye kwinjira mu kibuga asimbuye nyuma yuko Man.United yari yabonye ikarita itukura, Ole akamusaba ko bakina uburyo bwa 4-4-2, kandi hari umukinnyi wamaze gusohoka mu kibuga, ibyo byagaragaye nabi mu maso y’abafana ba Manchester United.

Magingo aya umwanzuro wo kwiriukana Ole ushobora kuzafatwa ku Cyumweru nyuma y’umusaruro uzaba wavuye ku mukino Tottenham Hotspurs izakiramo Manchester United.

Nyuma y’imikino 9 imaze gukinwa muri Premier League uyu mwaka, Manchester United iri ku mwanya wa Karindwi n’amanota 14.

Cristiano mu nzira zo kongera kwambara igitambaro cya kapiteni wa Manchester United

Cristiano akomeje kugerageza kugarura umwuka mwiza mu rwambariro rwa Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND